Kim wasuye uru ruganda rutatangajwe yatangaje ko ubushobozi bw’igihugu cye bwo gukora ibikoresho by’intwaro za kirimbuzi bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize.
Yategetse abayobozi babishinzwe bakomeza kongeramo imbaraga kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo z’igihe kirekire, avuga ko uku kwiyongera kw’intwaro gukenewe cyane kubera ibibazo by’umutekano muke ndetse n’amakimbirane akomeye n’abanzi babo.
Abayobozi ba Koreya y’Epfo batangaje ko uru ruganda rushya rutunganya ubutare bwa uranium bwifashishwa mu mirimo itandukanye irimo no gukora intwaro za kirimbuzi.
Ku rundi ruhande, abasesenguzi bavuga ko ibi byakozwe na Kim Jong Un bishobora kuba bifitanye isano n’uruzinduko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ashobora kugirira mu Mujyi wa Pyongyang muri Koreya ya Ruguru mu bihe bya vuba.
Ibi kandi ngo byaba bigamije kongerera imbaraga n’ubudahangarwa igihugu cya Koreya ya Ruguru mu gihe haba habayeho imishyikirano ishingiye kuri dipolomasi n’ibindi bihugu.
Koreya ya Ruguru iri kongera intwaro ikora bijyanye n’uburyo yabonye ibyabaye kuri Iran mu minsi ishize aho mu kanya nk’ako guhumbya abayobozi bayo bishwe kakahava. Iki gihugu kidacana uwaka na Amerika na cyo kibona ko ibyabaye i Tehran na cyo bishobora kukibaho, ibituma gikomeza gukaza ubwirinzi.
Kugeza ubu, impuguke mpuzamahanga zivuga ko Koreya ya Ruguru ishobora kuba ifite intwaro za kirimbuzi zibarirwa muri 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!