Inama yararangiye, Habyarimana atahana n’abandi barimo Cyprien Ntaryamira wayoboraga u Burundi. Mu masaa mbiri y’ijoro ni bwo iyi ndege mu kirere cy’i Kigali, yitegura kugwa ku kibuga cy’indege nk’ibisanzwe.
Nyuma y’iminota mike, misile ya mbere yakubise ibaba ry’iyi ndege yari mu kirere cya Masaka, indi ikubita ikirizo cyayo, itangira kugurumana mbere yo ku kugwa umurambararo mu rugo rwa Habyarimana rwari i Kanombe, hafi y’ikigo cya gisirikare n’ikibuga cy’indege cya Kanombe.
Aho uru rugo rwa Habyarimana rwari ruherereye ubu ni mu kagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro. Uhageze ubu, ubona ko hakiri urupangu rwa mbere ndetse n’utuzu twacungirwagamo umutekano wa Habyarimana.
Mukazayire Jeanne d’Arc wari utuye mu Kibaya, mu ntera y’iminota itageze ku 10 uvuye ku rugo rwa Habyarimana, yatangarije IGIHE ko kuva mu ijoro indege ya Habyarimana yahanuriweho, ahantu hose hari Umututsi muri Nyarugunga hakozwe umukwabu.
Ati “Hari saa mbiri na 40. Ahantu hose hari Umututsi, niba bari bafite ikimenyetso bari babashyizeho, ntumbaze, bahise baza bica, bagakomanga, ugakingura, ‘po po po!’ Uwakubwira ngo Umututsi w’aha ngaha yishwe ku itariki 10 [Mata 1994], yaba agushutse. Bari babishe muri iryo joro. Abandi bantu basigaye ni abari baraye ku gasozi, ntabwo bari muri urwo rugo.”
Mukazayire yasobanuye ko mu ijoro ry’umunsi indege ya Habyarimana yarasiwemo, abasirikare babaga mu rugo rwe i Kamashashi n’abaturutse ku kigo cya gisirikare cya Kanombe ari bo bishe abaturanyi be muri Nyarugunga.
Mu gitondo cya tariki ya 7 Mata 1994, Interahamwe zagiye guhiga Abatutsi bari basigaye, na bo zibicisha imihoro n’ibihiri.
Ati “Interahamwe zagiye zitema, n’uwihishe munsi y’ikiraro. Burakeye, ku munsi wa kabiri, ku munsi wa gatatu ku itariki 8, ababashije guhunga, turahunga, tujya i Masaka ku Kiliziya. Badusangayo, haza akana gafite nk’imyaka 7-8, bagashyiraho ifoto ya Habyarimana, baravuga ngo ‘Uyu nguyu ntabwo ari mwebwe mwamwishe?’, baratema nk’abari gutema ibigori. Bafite imihoro, bafite ibihiri bya Mpongano y’Umwanzi.”

Itegeko ry’umugore wa Habyarimana
Abarokotse jenoside bavuga ko nyuma y’iraswa ry’indege ya Habyarimana, umugore w’uyu Mukuru w’Igihugu, Agathe Kanziga, yategetse abasirikare bari muri uru rugo kwica Abatutsi bose bari barwegereye.
Kanziga yari umuntu ukomeye ku butegetsi bwa Habyarimana, ndetse bivugwa ko yagiraga uruhare rukomeye mu mitegekere y’u Rwanda no mu itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byose bihuzwa n’umubano yari afitanye n’abasirikare bakuru barimo musaza we, Colonel Elie Sagatwa.
Igice cy’indege ya Habyarimana cyaguye mu kibanza cya ba Niyonshuti Marie Chantal. Urugo rwabo rwari rwegereye neza urugo rwa Habyarimana kuko nta rundi rwacaga hagati yazo. Gusa ntabwo akihatuye kuko yimukiye mu murenge wa Kanombe.
Niyonshuti yasobanuye uruhare rwa Kanziga, ati “Harimo umugabo waje arambwira ati ‘Umusirikare w’umujepe twari inshuti, we yanyeruriye ko abantu bo kwa Habyarimana b’Abatutsi bishwe n’itegeko rya Agatha’. Ngo yarababwiye ngo ‘Mutegereje irindi tegeko ryande? Mutegereje ko Habyarimana ari we uza kubaha amabwiriza? Mubanze mukureho umwanda’.”
Musanabera Josephine atuye mu mudugudu wa Mukoni mu kagari ka Kamashashi, munsi y’ahari urugo rwa Habyarimana. Yasobanuye ko ku bipangu ari ho Kanziga yatangiye itegeko ryo kwica Abatutsi.
Ati “Rero umugore wa Habyarimana, hano hari abamama bari baturanye, hari iwabo wa Chantal [Niyonshuti], ari ahitwa kwa Murasira, kwa Murara, iryo joro rwose ni we wahagararaga ku bipangu, akavuga ngo ‘Uriya mwanda sinywushaka. Imyanda y’Abatutsi sinyishaka, ni yo inyiciye umugabo’.”
Kuva ubwo Kanziga yatangaga itegeko, abasirikare barindaga uru rugo biraye mu Batutsi bari baturanye, babicana ubugome ndengakamere, bifashishije imbunda na aside.
Niyonshuti yavuze mbere y’uko jenoside itangira, abo mu miryango yari ituranye na Habyarimana bari barabujijwe kuyisura kuko hari itangazo rigira riti “Hano hanyurwa n’abahatuye”.
Yahamije ko ubwicanyi bwakorewe abaturanyi ba Habyarimana bwakozwe n’abasirikare bamurindaga. Ati “Indege ikimara guhanuka, abasirikare bo kwa Habyarimana n’abakozi bo kwa Habyarimana, nta bantu baturutse ahandi. Ubugome twabukorewe n’abasirikare bo kwa Habyarimana n’abakozi baho. Ni bo baje, bakuramo abantu, [bati] ‘Musohoke, musohoke’. Icyo bakoze ni uko basohokaga, bakarasa kandi bamaze kurasa ni uko n’imirambo bahise bayitwara.”
Nk’uko Niyonshuti yabisobanuye, imirambo y’Abatutsi bishwe n’abo kwa Habyarimana yajyanwe mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, itwikishwa aside.
Ati “Butaranacya, bakuyeho kugira ngo nibaza kureba ibisigazwa by’indege, nta Mututsi bari gusanga aha ngaha. Bahise babatwara mu kigo cya gisirikare, barabatwika. Nk’aha ngaha ntibategereje ko bucya. N’uwabashije kuharokoka, wenda ni uwari wavuye mu mirambo, atahwanye kuko umunsi utageze.”

Abarokotse barafashijwe, bagira icyizere cy’ubuzima
Mukazayire yasobanuye ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwaga, yasubiye ahahoze urugo rwe, asanga harabaye amatongo.
Yasobanuye ko ikigega FARG gifasha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi cyamwubakiye inzu mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo.
Ati “Turi aho, tubayeho neza. Turaryama tugasinzira, twarwara tukajya kwa muganga, FARG iratuvuza. Naho iby’ino aha ngaha byo twarabihebye. Twibera mu mudugudu kandi nta kibazo mfite. Mfite aho negeka umusaya, turakora nk’uko abandi baturage bameze.”
Niyonshuti yavuze ko Leta y’u Rwanda yamufashije kwiga kugeza muri kaminuza, kandi ko afite icyizere cyo kubaho. Yishimira ko mu Rwanda nta vangura rishingiye ku moko rikibaho, kandi igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zose.
Yasobanuye ko mu rwego rwo kwiteza imbere no kugira ngo kuri gakondo hatazima, yagize igitekerezo cyo gushinga akabari mu kibanza cyabo hafi y’ahahoze urugo rwa Habyarimana, akita “Akagoroba”. Ni akabari kazwi cyane muri Nyarugunga, gahuriza hamwe abaturage, bagasabana ku mugoroba.
Musanabera yabanje guhangana n’ihungabana rikomeye yatewe n’amateka ashaririye yanyuzemo, ariko ko ubutumwa abayobozi barimo Perezida Paul Kagame bahaye abarokotse jenoside bwatumye agira icyizere cy’ubuzima, ariyubaka.
Ati “Ubu rero turi guharanira kubaho no gutera imbere. Turakura amaboko mu mifuka, twarubatse. Turi kwiteze imbere kugira ngo n’abana bacu tuzabarage igihugu cyiza kandi turashima Leta yacu cyane. Ituba hafi, abana bacu bariga.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 yamaze. Ni yo yakoranwe umuvuduko mwinshi cyane kurusha izindi Jenoside zabayeho mu mateka y’Isi.


Kurikira ubuhamya mu buryo bw’amashusho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!