00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 15 irashize Bombardier CRJ100 igonze inyubako ku kibuga cy’indege i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 November 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Taliki 12 Ugushyingo mu 2009, indege ya RwandAir yatwaraga abagenzi yo mu cyiciro cya Bombardier CRJ100 yakoze impanuka, igonga inyubako ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali. Uyu munsi hashize imyaka 15.

Iyi ndege yagenzurwaga na Sosiyete yahoze ari iyo muri Kenya yitwa JetLink Express, mu izina rya RwandAir. Yari ifite icyicaro ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, yaje guhagarika ibikorwa byayo mu 2012.

Yari yarakozwe na Sosiyete ya Bombardier Aviation Company mu 1997, ishyikirizwa JetLink Express muri Kamena 2007. Mu myaka 12 yari ishize ikora, yari imaze kugenda amasaha 17.140 mu kirere, igwa cyangwa ihaguruka ku kibuga cy’indege inshuro 17.025.

Yari ifite moteri ebyiri zakozwe n’ikigo cya General Electric zo mu cyiciro cya CF34-3A1.

Bombardier CRJ100 yakoze impanuka ubwo yari imaze guhaguruka i Kigali yerekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda. Muri iyo ndege hari harimo abakozi bayo batanu n’abagenzi 10. Umugore umwe muri bo yaje kwitaba Imana nyuma y’impanuka.

Byagenze bite?

Iyi ndege yahagurutse nk’uko bisanzwe ku kibuga cy’indege i Kigali, nyuma y’iminota ibiri ikimara kugera mu kirere abapilote babwira abagenzuzi b’ingendo z’indege ku kibuga hasi ko igikoresho cyifashishwa mu kongerera umuvuduko moteri y’ibumoso [left thrust lever] kitakiri gukora.

Ibi byabaye iyi moteri igifite umuvuduko yahagurukanye ku butaka kandi yamaze gufata ikirere.

Ku ndege zifite moteri ebyiri, buri imwe igira iki gikoresho umupilote yifashisha mu kugenzura umuvuduko wayo. Wakigereranya na ‘accélérateur’ y’imodoka isanzwe.

Mu guhaguruka rero kwa Bombardier CRJ100, moteri zombi zari zahawe umuvuduko mwinshi [usanzwe ukenerwa mu gihe indege ihaguruka], nyuma yo kugera mu kirere, cya gikoresho cya moteri y’ibumoso gihagarara gukora bituma iyo moteri imwe igumana umuvuduko mwinshi.

Byarashobokaga ko abapilote bifashisha icyo nakwita agatabo kari karimo uburyo bakwitwara mu gukemura icyo kibazo ‘Thrust Lever Jammed Abnormal Checklist Procedure’ ariko ntibabikora ahubwo bahitamo gufata icyemezo cyo gusubiza indege ku butaka ahagana saa 11:30 z’igitondo.

Moteri y’iburyo yo yashoboraga kugenzurwa neza.

Indege yaguye neza ku butaka, iyoborwa aho guhagarara hafi y’inyubako itegererezamo abagenzi b’icyubahiro.

Ubwo bari bari gushyiraho ibitega amapine ngo ihagarare neza, kuko ya moteri y’ibumoso yari igikora, itangira kugenda ihindukirira mu buryo bwayo, igeze nko muri metero 500 ihita yinjira muri ya nyubako itegererezamo abagenzi hafatwa nk’inkongi yazimijwe mu mwanya muto.

Iyi ndege yagonze inyubako itegererezamo abagenzi b'abanyacyubahiro

Abantu bahise batangira gukurwa mu ndege benshi muri bo bakomeretse, n’umupilote wa kabiri akurwamo akiri muzima nyuma yo kumaramo amasaha atatu yabuze uko asohoka. Umugenzi umwe w’umugore niwe waje kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Bivugwa ko abantu benshi bari bamaze gufungura imikandara y’ubwirinzi [seat belts] kuko biteguraga kuva mu ndege kubera ko yari yahagaze, igonga batari bayifunga nanone bituma benshi bakomereka.

Nyuma y’impanuka itsinda ribishinzwe ryabashije kuzimya ya moteri yateje ikibazo.

Uwari umuvugizi wa RwandAir icyo gihe yavuze ko “Yaguye [ku butaka] neza iyoborwa aho iparika. Kubera impamvu itazwi, indege yavuye aho yari ihagaze itangira kugenda ku muvuduko wo hejuru maze ihindukira iburyo igonga umunara ugenzurirwamo ingendo z’indege [Tower building].”

Uwari umupilote wa mbere w’iyi ndege yari umugabo w’imyaka 37 y’amavuko wari ufite igihe kingana n’amasaha 11.478 mu kirere atwara indege, 1.110 muri yo yarayakoranye n’indege ya Bombardier CRJ100.

Umupilote wa kabiri we yari umugore w’imyaka 27 y’amavuko wari ufite amasaha 1.558 mu kirere, harimo 533 yakoreye muri Bombardier CRJ100 yakoze impanuka.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, icyo gihe yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’ubumenyi buke bw’abapilote mu kumenya uko hakemurwa ikibazo bahuye na cyo mu kirere no kuba feri z’indege zarakoreshejwe nabi mu gihe yari iri kongera kugwa ku kibuga cy’indege.

Ikindi cyagaragaye ni uko habayeho kudakurikiza amabwiriza asanzwe yo mu kazi, no kuba abapilote ba JetLink Express batari basobanukiwe uburyo buteganywa n’uwakoze indege bwo kwirinda mu bihe by’ibyago.

RwandAir nayo yasohoye itangazo nyuma gato y’iyo mpanuka, ivuga ko yo n’urwego rw’igihugu rushinzwe iby’indege za gisivili, Rwanda Civil Aviation Authority- RCAA, bakoze ubugenzuzi bw’igenga kuri JetLink Express, bareba uburyo ikora, aho ikorera isuzuma ry’indege zayo, ubushobozi bwayo mu gutwara abagenzi mu buryo bufite umutekano usesuye n’ibindi.

Nyuma y’iyi mpanuka RwandAir yahisa ihagarika ibikorwa yari ifitanye na JetLink Express.

Bivugwa ko muri uwo mwaka habaye impanuka z’indege 43 hirya no hino ku Isi. Mu Ugushyingo 2009 habaye impanuka ya RwandAir, n’indi y’indege ya Ilyushin Il-76 yari iy’igisirikare cy’u Burusiya, yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Mirny muri Yakutia, yica abantu 11 bari bayirimo.

Iyi ndege yari irimo abagenzi 10 n'abakozi bayo batanu, umwe muri bo aba ari we witaba Imana
RwandAir yahise ihagarika ibikorwa yari ifitanye na JetLink Express
Mu byateye iyi mpanuka, hagaragajwe ko harimo n'ubumenyi buke bw'abapilote b'iyi ndege
Iyi ndege yagenzurwaga na Sosiyete yahoze ari iyo muri Kenya yitwa JetLink Express, yahagaritse ibikorwa mu 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .