Mu byo Amerika yafunze amaso nk’aho bitayireba harimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo raporo zose z’itegurwa ryayo zayigezeho mbere cyane ku buryo iyo haba ubushake bwo kuyikumira, byari byoroshye gushyira igitutu kuri Leta ya Juvenal Habyarimana ikunamura icumu.
Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR), yatanze intabaza nyinshi agaragaza ibyategurwaga mu Rwanda ndetse asaba kongererwa ingabo no guhindurirwa manda ngo zitabare abicwaga, ariko yimwa amatwi ahubwo n’izisaga 2000 yari afite aho kuzongera barazigabanyije, basiga 250 ubwo ingabo 10 z’Ababiligi zicirwaga mu mujyi wa Kigali, zirinze Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe.
Icyo benshi batumva neza, ni uburyo ibi byose byabaye Amerika irebera, n’ibyoroheje byo gufunga Radiyo RTLM ngo idakomeza gukwirakwiza imvugo z’urwango ikanga kubikora ngo hato idahungabanya uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Nta nyungu Amerika yari ifite mu Rwanda
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, nta nyungu zikomeye Amerika yari ifite mu Rwanda ku buryo ibiruberamo byayiraza ishinga amanywa n’ijoro.
Nta bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ishoramari byari hagati y’ibihugu byombi, uretse ambasade na yo yakoraga nk’ikigo gishinzwe ubutasi aho kuba igitsura umubano.
Mu gitabo cya Joyce Ellen Leader cyitwa From Hope to Horror, agaragaza uburyo ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga mu Rwanda, Amerika yasaga nk’aho ibibera mu karere yabihariye u Bufaransa, u Bubiligi n’u Budage.
Ati “Inyungu za Amerika mu Rwanda zari nke cyane. Mu biro by’ikigo gishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika nta muntu wari witaye ku bibera muri ako gahugu gato ku muri Afurika yo hagati […] Akenshi ibijyanye n’u Rwanda byagarukiraga k’ushinzwe Afurika mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika kandi ari ku rwego rwo hasi. Kuba nta nyungu Amerika yari ihafite, byatumaga n’amafaranga yagenerwaga ibikorwa bya Ambasade n’abakozi bayo mu Rwanda aba make.”
Leader wabaye umudipolomate wa Amerika mu Rwanda mu myaka ya 1990, avuga ko Amerika yakomeje guharira ibindi bihugu nk’u Bufaransa ikibazo cy’u Rwanda dore ko ari byo byari bisanganywe ubucuti bwa hafi na Leta ya Habyarimana.
Ati “Muri Nyakanga 1993 ubwo nari mu biruhuko i Washington, nasabye ishami rishinzwe Afurika gutera inkunga ku buryo mu Rwanda hoherezwa ingabo zishinzwe kugarura amahoro nyinshi zifite ingufu kandi zishoboye […] Nasubijwe ko nta rwego rwa Leta rwakwemera gutanga ibisabwa byose ngo ibyo nsaba bishoboke, mu gihugu badafitemo inyungu. Ikindi nabwiwe ko abaturage batabyemera.”
Ikimwaro Amerika yavanye muri Somalia
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu Rwanda, hari hashize amezi atandatu ingabo 18 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziciwe i Mogadishu muri Somalia, mu gihe izindi 84 zakomeretse.
Izo ngabo zishwe n’inyeshyamba zagenzuraga ibice byinshi bya Somalia, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mohammed Siad Barre mu 1991. Ingabo za Amerika zari zaragiyeyo gufasha gutanga umutekano mu ikwirakwizwa ry’imfashanyo z’abakuwe mu byabo n’intambara, icyakora inyeshyamba zababonaga nk’abashaka kwitambika imigambi yazo.
Mu Ukwakira 1993 izo ngabo za Amerika zagabweho igitero, 18 baricwa ndetse imirambo yabo ikururwa mu mihanda y’i Mogadishu ku buryo byatambutse mu binyamakuru mpuzamahanga, Amerika nk’igihugu cy’igihangange igakorwa n’isoni.
Ubutegetsi bwa Bill Clinton bwagiye ku gitutu cy’abaturage basabaga ibisobanuro ku mpamvu ingabo zabo ziciwe muri Somalia urw’agashinyaguro, ndetse koko zahise zivanwayo binagira ingaruka ku bundi bufasha bwose Amerika yagombaga kugira mu gihe kizaza ku bijyanye no kohereza ingabo zirinda amahoro.
Ni na byo byatumye Amerika yitaza u Rwanda ubwo raporo nyinshi zagaragazaga ko hari gukorwa Jenoside, kuko Amerika yarabigendeye kure cyane ngo bitavugwa ko ari Jenoside kuko byari kuyishyira ku gitutu cyo gutabara, nyamara ititeguye kongera kohereza ingabo zayo muri Afurika nyuma y’ibyabereye muri Somalia.
Ingaruka zo kwemera ko Jenoside iri kuba
Amerika nk’igihugu cyari cyarasinye ku masezerano yo gukumira no kurwanya Jenoside, kumenya ko mu Rwanda hari gutegurwa cyangwa gukorwa Jenoside ikabyirengagiza byari kuyikoraho mu ruhando mpuzamahanga. Ni yo mpamvu yarwanyije ikintu cyose cyatuma ibyaberaga mu Rwanda byitwa Jenoside kuko byari gutuma isabwa gutabara uko byagenda kose.
Mu gitabo Rwanda: Racisme et génocide. L’idéologie hamitique Jean-Pierre Chrétien na Marcel Kabanda, bagaragaza ko tariki 30 Mata 1994 mu kanama k’umutekano ka Loni, Madeleine Albright wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yanze ko ibyakorerwaga mu Rwanda byitwa ‘Jenoside’.
Muri ako kanama ibihugu byashimangiye ko ibyaberaga mu Rwanda byitwa Jenoside ni Tchèque na Nouvelle-Zélande, icyakora ijwi ryabyo ryari rito ugereranyije n’ibisanganywe umwanya uhoraho muri ako kanama.
Jenoside yakorewe Abatutsi imaze kuba ni bwo ibihugu byinshi bikomeye byigize nk’aho byatunguwe, bimwe bisaba imbabazi za nyirarureshwa ibindi bikomeza kwihagararaho.
Nubwo Amerika yemeye uburangare bwayo mu 1998 ubwo Perezida Bill Clinton yazaga mu Rwanda, icyo gihugu cyakomeje kwitwara mu buryo budasobanutse kuri dosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva 2003 Loni yemeje ko ibyabereye mu Rwanda ari Jenoside ndetse mu 2018 ikosora inyito, yemeza ko ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni’. Amerika iracyagorwa no kwemera iyo nyito, ibyo Abanyarwanda bafatwa nko kuyipfobya no gutesha agaciro abo yahitanye n’abayirokotse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!