Muri iryo joro ryo ku wa 6 Mata, abaturage batangiye guhamagara Ingabo za RPA zari muri CND bazibwira ubwicanyi buri gukorwa n’Abajepe (GP) n’Interahamwe, bwibasiraga Abatutsi n’Abaminisitiri batavugaga rumwe na Habyarimana.
Impamvu bahereye kuri aba baminisitiri cyane cyane uwari ushinzwe itangazamakuru na Minisitiri w’Intebe byari ukugira ngo bababuze kuvugira kuri Radiyo, babwira Abanyarwanda ibyabaye n’icyakorwa nyuma y’urupfu rwa Perezida, cyangwa ngo bamenyeshe Abanyarwanda icyo amasezerano ya Arusha ateganya mu bihe nk’ibyo.
Amasezerano ya Arusha yateganyaga ko iyo habaye ikibazo kinini nk’icyari kibaye, akanama ka politike n’igisirikare gahuriweho n’impande zombi kagomba guterana.
Ako kanama kari kagizwe n’abantu batandatu baturuka ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi n’abandi batandatu bo ku ruhande rwa Guverinoma, bakaba ari bo bemeza ikigomba gukorwa.
Muri ayo masaha ya Saa Yine CND yatangiye kuraswaho, abasirikare ba RPA bakora indake kuri round-point igana ku kigo cy’abajepe (Camp GP) n’ahandi hazengurutse CND kugira ngo bakumire ingabo z’u Rwanda kwinjira muri CND. Nta musirikare n’umwe wo kwa Habyarimana wabashije kwinjira muri CND.
Nka Saa Munani z’ijoro ku wa 6 Mata, Tito Rutaremara yahamagaye Jacques-Roger Bobo wari Umuyobozi w’Ubutumwa bwa MINUAR ndetse ahagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, amubaza niba hari icyakozwe ngo kwica abantu cyane cyane Abatutsi no kurasa kuri CND ngo bihagarare?
Tito yamubajije niba “atazi ibyabaye”, undi amubwira ko “Ntabyo nzi”.
Muri ako kanya Tito Ruteramara yarongeye ahamagara General Roméo Dallaire, wari uyoboye Ingabo za Loni zari mu Rwanda.
Tito Rutaremara yagize ati “Ariko ibintu byabaye hari icyakozwe ngo bihagarare kandi bahagarike no kuturasa”.
General Roméo Dallaire ati “Tuvuye mu nama muri Ambasade y’Abafaransa.”
Tito Rutaremara yakomeje abaza General Dallaire abari muri iyo nama, undi amubwira ko “hari bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, Jacques-Roger BOBO, Ambasaderi w’Abafaransa, uwa Amerika, uw’Abadage n’uwa Tanzania. Bashyizeho akanama k’abasirikare baba bayoboye muri iki gihe, gakuriwe General Gatsinzi yungirijwe na General Ndindiriyimana. Ariko muri uyu mwanya uyoboye ni General Ndindiriyimana kuko General Gatsinzi ari muri Butare adashobora kuza kubera umutekano muke. Ibyo ushaka kumenya byose wabibaza General Ndindiriyimana.”
Gen Dallaire yahise aha Tito Rutaremara nimero za General Ndindiriyimana, ariko Tito akomeza agira ati “ “ese Jacques-Rogers BOBO ko yambwiye ko ntacyo azi?”, Dallaire ati “yakubeshye”.
Tito Rutaremara yafashe telefoni ahamagara General Ndindiriyimana aramubaza ati “ko abantu barimo bapfa bicwa n’Interahamwe n’Abajepe hari na bamwe mu baminisitiri bapfuye, bakaba baturasa murumva byagenda bite? ko twamenye ko ari wowe uyoboye akanama k’abasirikare kayoboye igihugu muri iki gihe, ni nde wahagarika Abajepe barimo bica abatutsi?”
General Ndindiriyimana yabwiye Tito Rutaremara ko ushobora guhagarika Abajepe ari Colonel Theoneste Bagosora, amuha nimero ebyiri za telefone ya Bagosora.
Bagosora ni umwe mu bari bafite ijambo rikomeye mu gisirikare kuko yari yarakoze imirimo itandukanye, hakiyongeraho ko yavukaga muri Gisenyi ari naho hakomokaga Perezida Juvenal Habyarimana na benshi mu bayobozi bakuru.
Muri Mutarama 1993 yari mu ntumwa zahagarariraga u Rwanda mu nama i Arusha ubwo hemezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi.
Ndindiriyimana ataragenda Tito Rutaremara yaramubajije ati “ko amasezerano ya Arusha ategenya ibigomba gukorwa iyo habaye ikibazo nk’iki ko atari byo mwakurikije?”, undi amusubiza ko “byihutirwaga kandi ni ibibazo by’abanyepolitike”.
Bidatinze Colonel Bagosora yitabye telefone ya Tito Rutaremara, nawe ati “General Ndindiriyimana yambwiye ko ari mwe mwahagarika Abajepe n’Interahamwe barimo bica abantu.”
Bagosore yabwiye Tito Rutaremara ati “reka turebe”, undi amara nk’isaha arongera aramuhamagara ariko ntiyafata telefone.
Tito Rutaremara yafashe ya nimero ya kabiri arongera aramuhamagara, undi arayifata.
Tito Rutaremara ati “Ese Abajepe ko bakomeje kwica abantu ukaba wari wambwiye ko ugiye kureba kandi ko nta cyahindutse bagikomeje baturasa murabona dukomeza kurebera bica abantu?”
Bagosora yarimyoje, ati “Ibintu birakomeye”, ahita akuraho telefone.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata mu 1994, Ingabo za Habyarimana zakuyeho telefone zose zakoreshwaga n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi, zibabuza kuganira n’Abanyarwanda bari muri Kigali, basigara bafite amahitamo yo gukoresha ibyombo.
Kuva muri iryo joro Abatutsi batangiye kwicwa mu bice bitandukanye muri Kigali, ndetse no muri perefegitire zitandukanye, jenoside ishyirwa mu bikorwa Isi irebera.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!