00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku gasozi ka Mutakara katangirijwemo ubutabera mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 20 August 2026 saa 10:47
Yasuwe :

Mu Karere ka Ruhango hari agasozi kitwa Mutakara gafite amateka yihariye kuko ari ho hatangirijwe ubutabera mu Rwanda.

Mutakara ni agasozi gato kamenyekanye ku ngoma y’Umwami Mibambwe II Gisanura Sekarongoro II wategetse u Rwanda mu mwaka wa 1609-1642. Gaherereye mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Ruhango.

Aka gasozi kaje kwamamara biturutse ku gihano cyahawe umuhannyi w’ibwami witwaga Kamegeri.

Karani Felix uri mu bazi amateka yaho yabwiye IGIHE ko kwemeza ko i Mutakara ari ho ubutabera bwatangiriye byaturutse ku ngoma y’Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yaranzwe no gukunda abaturage, aho yitwaga Rugabishabirenge kubera kugabira Abanyarwanda inka.

Karani yagize ati "Nta ngoma idakoserezwa kandi nta ngoma idahana. Umwami Mibambwe II yashyizeho inteko y’abahannyi b’ibwami ko bagomba gushaka igihano uwagomye ibwami agomba guhabwa maze umwe mu bahannyi b’ibwami ari we Kamegeri atera hejuru avuga ko i Kigoma yahabonye urutare bityo bazarucanira uwagomye bakamwicazaho.”

Akomeza avuga ko Umwami Mibambwe II yabyemeye maze urutare rucanirwa iminsi 10 ruratukura maze umunsi wo kuboha imbohe ugeze barayiboha, baheka umwami bamugeza aho iki gihano cyari kigiye gutangirwa.

Ati "Kuko umwami Mibambwe II yakundaga Abanyarwanda, yaranababaniye neza, yitegereje urutare biramurenga, abona si byo, anavuga ko nta muntu ubaho adakosa maze aca iteka mu ijwi riranguruye ko nta muntu udakosa ariko kugira ngo ace burundu ko Umunyarwanda yakongera kwifuriza mugenzi we inabi, ategeka ko uwatanze igihano ari we bagiha maze Kamegeri aba ari we ubambirwa kuri urwo rutare.”

Karani yasobanuye ko urutare Kamegeri yashyizweho rwari rushyushye cyane ku buryo uko yagaragurikaga ababara, yashakaga kuvaho ngo acike abahannyi, bakamusubizaho bakoresheje ibiti kugeza apfuye, bikaba byarasize insingamigani igira iti "Bamugaraguje agati."

Ati "Aho hantu umwami yahavanye isomo kuko yabonye ko bishoboka ko hari Abanyarwanda bashobora kuba barenganya bagenzi babo maze atangiza inteko z’abaturage nabwo zitangirizwa mu Karere ka Ruhango."

Yavuze ko i Mutakara hatangijwe ubutabera buhana kandi Umwami Mibambwe II anifuriza Abanyarwanda kutazongera kugira undi bifuriza inabi.

Ubwo ku wa 16 Kanama 2026 mu Karere ka Ruhango haberaga igitaramo cyiswe ’Turi mu Ruhango’ ku nshuro ya kabiri, Umuyobozi wako, Habarurema Valens, yavuze ko bazakomeza kubungabunga amateka yihariye y’i Mutakara n’ahandi hose hafite amateka yihariye.

Yagize ati "Ruhango si izina gusa ahubwo ni amateka, Ubutabera u Rwanda rugenderaho uyu munsi bwatangiriye i Mutakara ku buryo intore za Minisiteri y’ubutabera zitwaga iz’i Mutakara bityo tuzakomeza kubungabunga ayo mateka.”

Mutakara ifite icyapa kiyiranga. Akarere gafite intego yo kuhatunganya, kwandika amateka yaho. Gashishikariza abantu bashaka gushora imari mu bukerarugendo nabo kuba baza bakahashora imari.

Abatuye hafi y’i Mutakara babona inyungu cyane ku bajya kuhasura kuko ibikorwa byabo bigira ababigana bakiteza imbere.

Mutakara ni ho hari urutare Kamegeri yashyizweho nyuma yo kurucanira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages