00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe bikomeye byakurikiye urushyi Mbonyumutwa yakubiswe rukagirwa urwitwazo rwo kumenesha Abatutsi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 November 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Ku wa wa 01 Ugushyingo 1959, Mbonyumutwa Dominique wari Sushefu wa Ndiza mu Majyepfo y’u Rwanda, yakubiswe urushyi n’abasore bari mu ishyaka rya UNAR, bamuziza gushyigikira ivanwaho ry’ingoma ya cyami ndetse no gucengeza amatwara yari agamije gucamo Abanyarwanda ibice.

Urwo rushyi yakubitiwe mu Byimana, rwahise ruba urwitwazo maze Abatutsi bari batuye muri ako gace baratotezwa, baratwikirwa, bamwe barameneshwa abandi baricwa.

Byabaye urwitwazo rw’akaga Abatutsi bari bari imbere mu gihugu bahuye na ko mu myaka yakurikiyeho.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Mbonyumutwa akubiswe n’abasore, ku wa 02 Ugushyingo 1959 i Gitarama ibintu byahise bihindura isura Abahutu birara mu mihanda by’umwihariko mu gace k’ubucuruzi kari kazwi ko gakoreramo abayoboke benshi b’ishyaka rya UNAR.

Itsinda ry’insoresore z’Abahutu kandi ryahise rivira inda imwe ku rugo rw’umushefu witwaga Haguma, ikawa n’urutoki byari mu mirima ye biratemagurwa.

Icyo gihe amakuru avuga ko i Gitarama hoherejwe abasirikare bo gusubiza ibintu ku murongo ndetse hanakwirakwizwa andi makuru y’ibihuha yavugaga ko ngo rwa rushyi rwatumye Mbonyumutwa ajyanwa mu bitaro bikarangira rumuhitanye.

Uretse i Gitarama mu gace k’ubucuruzi, no muri Ndiza aho Mbonyumutwa yakomokaga, igihiriri cy’Abahutu bahise bajya kwigaragambiriza imbere y’urugo rw’umushefu witwaga Gashagaza.

Ntibyahereye aho kuko n’umusushefu witwaga Nkusi wari uzwiho kudashyigikira PARMEHUTU, agahora atotezwa n’abarwanashyaka bayo, bahise bamwicana n’Abatutsi batatu bari baragiye gusura Gashagaza.

Muri Ndiza ibintu byakomeje kudogera, irindi tsinda ritera umusushefu witwaga Biriguza, iwe barahasahura ndetse batwikira n’abandi batutsi bari batuye muri ako gace.

Ku wa 04 Ugushyingo 1959, ibikorwa byo gutwikira Abatutsi no gusahura byarakomeje hirya no hino mu Ndiza ndetse birambuka byadukira mu Marangara ya Gitarama n’i Rukoma, mu gihe ku bwa 05 Ugushyingo gutwikira Abatutsi byageze ku Gisenyi na Ruhengeri.

Ntibyaciriye aho kuko umunsi wakurikiyeho urugomo no gutwikirwa byakomereje i Buberuka na Bukonya.

Ku wa 07 Ugushyingo, abantu babarirwa hafi muri 200 bavuye mu majyaruguru y’igihugu bagaba igitero i Rubengera ku Kibuye, ndetse icyo gihe ab’i Rubengera birwanyeho bica 38 mu bari babateye ku buryo byabaye ngombwa hashyirwaho amasaha ntarengwa yo kuba abantu bageze mu ngo zabo binategekwa ko nta bantu barenze batanu bagomba guteranira hamwe.

Ku wa 08 Ugushyingo 1959 gutwikira Abatutsi byakomereje i Mulera na Rwankeri ndetse icyo gihe ku Nyundo hari Abatutsi bari bishyize hamwe ngo baze kwirwaho, ariko batandatu muri bo bahise bicwa abandi benshi barakomereka.

Ku itariki ya 09, iya 10 n’iya 11 Ugushyingo 1959, ibikorwa by’urugomo no kumenesha Abatutsi byakomereje i Nyanza kugeza ubwo hatangajwe ibihe bidasanzwe mu gihugu ku wa 11 Ugushyingo1959.

Ku wa 25 Ukuboza, 1959 abari abashefu b’Abatutsi bagera kuri 21 muri 43 bariho hamwe n’abasushefu 314 muri 549, bakuwe ku mirimo basimbuzwa ab’abahutu.

Icyo gige benshi mu bavaga mu ishyaka rya UNAR bakuweho basimbuzwa abo muri APROSOMA, PARMEHUTU na RADER.

Ibi bihe byakurikiwe n’ibindi bikomeye ubwo Parmehutu yahirikaga ingoma ya Cyami ikimika Repubulika, Kayibanda Gregoire n’abandi bamukurikiye bagatoteza Abatutsi bari imbere mu gihugu, abagizwe impunzi na bo bangirwa kugaruka.

Kayibanda, Mbonyumutwa n'abandi bari bahuje umugambi muri MDR Parmehutu ubwo hemezwaga ivanwaho ry'ubwami
Igishanga cya Bukomero bivugwa ko ari cyo Mbonyumutwa yakubitiwemo urushyi rukirangira mu dusozi tugikikije
Karekezi Pascal yavuze ko bakubise Mbonyumutwa bamuziza ko yari ashyigikiye ubugizi bwa nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .