Ahantu nyirizina ubwo bwato butabye ntabwo hazwi, icyakora abaturage bemeza ko ari ku nkombe za Kivu mu kagari ka Sure, mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.
Ubwo bwato bwahoze bwifashishwa n’abakoloni batembera mu Kiyaga cya Kivu mbere y’umwaka wa 1914. Ubwo Intambara y’Isi yabaga, Umuyobozi w’Ingabo z’Abadage zabaga mu Rwanda abaturage bitaga Tembasi ngo yarabufashe abwuzuzamo intwaro ajya guhangana n’ingabo z’Ababiligi.
Amaze gutsindwa, Tembasi ngo yaragarutse acukuza umwobo munini ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, atabamo ubwo bwato.
Onesme Bimenyimana w’imyaka 57, umwe mu baturiye ako gace ubwato bwatabwemo yabwiye KTPress dukesha iyi nkuru ko abaturage aribo bafashije Tembasi gutaba ubwo bwato.
Ati “Ababyeyi bacu batubwiye ko uwo musirikare ubwato yabutabanye n’izindi ntwaro nyinshi atashakaga ko Ababiligi batwara.Twagerageje gucukura ngo tujyane ubwo butunzi ariko byaranze.”
Ngo mu myaka ya 1980 Abadage bagarutse muri ako gace gushakisha ubwato bwabo ariko barabubura.
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko batangiye ubushakashatsi buganisha ku gucukura ubwo bwato.
Yagize ati “Dufite ikipe iri gukora ibishoboka byose ngo ubwato buboneke. Kubucukura ni akazi k’ingirakamaro, bizafasha gusobanura amateka y’Intambaya y’isi mu Rwanda.”
Hagati aho mu minsi ishize mu Karere ka Karongi havumbuwe amapine y’imodoka z’Intambara zakoreshejwe mu Ntambara ya mbere y’isi yose.
Mu mwaka wa 2013, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryashishikarije ibihugu byose ku Isi kugaragaza no kumenyekanisha ibimenyetso by’Intambara ya Mbere y’Isi mu rwego rwo gutanga isomo ku mahoro n’ubwiyunge.
UNESCO yasabye abakuru b’ibihugu, abaturage n’abashakashatsi kugaragaza ahaba hari ibimenyetso by’iyi ntambara kugira ngo bifatwe nk’umurage w’amateka akomeye wakurwamo inyigisho mu kwimakaza amahoro.


















TANGA IGITEKEREZO