00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutwara ‘documents’ mu gitebo no kunyuza amabaruwa i Burayi: Uko Inkotanyi zatumanagaho n’abaziyobotse (video)

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 5 July 2025 saa 12:24
Yasuwe :

Kenshi twumva inkuru z’Inkotanyi, tukumva uko zisuganyije ziri hanze y’u Rwanda, aho Abanyarwanda benshi bari barahungiye barimwe uburenganzira ku gihugu cyabibarutse, tukumva uko igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyaje, inzira y’inzitane zanyuzemo kugeza zigeze ku ntsinzi ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo zabohoraga u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu munsi reka turebe ku rundi ruhande rw’igiceri. Ese abari mu gihugu bo byari byifashe bite? Wari uzi ko Inkotanyi zari zifite abaziyobotse benshi bari imbere mu gihugu, bakora imirimo itandukanye haba muri Leta n’ahandi, batari bashyigikiye leta ya Habyarimana yari yarabaye ikinani? Gusa na bo ubwabo ntibari baziranye kuko ryari ibanga rikomeye.

Muri abo harimo Mugesera Antoine, kuri ubu ni umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, nyuma y’indi mirimo myinshi yagiye akorera igihugu. Iyo muganira asubiramo izo nkuru, aba azivuga neza nk’ibyabaye ejo, ntaho asobwa, yibuka akantu ku kandi, kuva ku buryo yinjiye mu Nkotanyi agikorera mu gihugu, uko batumanagaho na zo n’uko yaje guhunga akazisanga bagafatanya mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Mugesera avuga ko yinjiye Nkotanyi mu 1988. Icyo gihe ngo yari ari aho yakoreraga ku Kabusunzu, ni uko haza abantu kumureba, barimo umwe bari baziranye n’undi atari azi, kuko bari bazi ko akunda ibitabo bamusaba ko yabatiza bimwe mu bitabo kuko uwo mushyitsi na we ngo yakundaga ibitabo. Ubwo ngo yahise abajyana mu nzu ye i Nyamirambo, aho yari afite isomero ryo mu rugo atera udutebe dutatu baricarana.

Ati “Noneho bambwira iby’Inkotanyi, barazimbwira neza, bati ’ahubwo turi kugusaba ngo dufatanye, ndabyemera’, ibisigaye nta bindi, bakababwira amahame makeya, ntibyagombaga kuruhanya, wakumva ubyemeye mugafatanya, ibyo bagusaba ukabikora, bati ’dukorera ibi, dukorera ibi, cyangwa jya aha n’aha’, ibintu byinshi. Bagusabaga ibintu bisanzwe, ntugire ngo badusabaga amabanga, nta mabanga twari tuzi.”

Uko ni ko yinjiye muri ‘Cellule’ y’Inkotanyi. Ni amatsinda mato mato yabaga agizwe n’abantu bake, baziranye bo ubwabo kandi bakabika iryo banga, bakajya bafasha Inkotanyi zari hanze mu bintu bimwe na bimwe zashakaga cyangwa amakuru asanzwe zashakaga kumenya y’ibibera mu gihugu.

Ati “Kuva muri 1988 hari Cellule z’Inkotanyi, ni ho nazimenye, ariko ntumenye abazirimo n’abatazirimo, kuko iyo mwabaga muri muri Cellule, ntiwamenyaga bagenzi bawe, keretse iyo mwaganiraga cyane, ukumva akomoje ku kintu, wakitonda ukumva ko hari ahandi wacyumvise, cyangwa nawe ukizi, ukinumira, kuko Cellule zabaga zidashaka guhura hagati yazo.”

“Mwebwe abantu 10 mwabaga muhagije, n’umugore ashobora kutamenya ibyo murimo, na we yashoboraga kujya muri cellule utazi ko ayirimo, akabana na bagenzi be namwe mukabana mu yanyu, nta nama rusange yabaga, habaga Cellule ukwayo, indi ukwayo, igizwe n’abantu icumi, cumi na bangahe mugenda muziranyeho gusa.”

Inkotanyi zatumanagaho n'abari mu gihugu baziyobotse mu buryo bw'ibanga rikomeye

Mugesera yavuze ko ibintu Inkotanyi zasabaga abari muri ‘Cellule’ bitabaga ari ibintu byinshi, ahubwo basabaga ibintu bisanzwe, bishobora kubonwa mu buryo bwemewe.

Ati “Ntabwo babasabaga ibintu byinshi, basabaga inyandiko runaka, njyewe mu byo nari nshinzwe kuko bari bazi ko nkunda kwandika cyane, ni ibyo ngibyo, bati ’mufite gahunda y’uburezi iwanyu mu Rwanda’, bati ’waduha inyandiko yanditseho gahunda y’uburezi, waduha gahunda y’ubuhinzi, uko mubikora’...ibintu nk’ibyo bitagoranye.”

Yavuze ko ukurikije inyandiko babatumaga n’uburyo bari bashishikariye kumenya uko ibintu bitandukanye bikorwa mu Rwanda, babikoraga nk’abantu bizeye intsinzi, ahubwo bari gutegura uburyo bazakoramo ibintu bitandukanye ubwo bazaba bamaze gufata ubutegetsi.

Yagize ati “Wabonaga na bo ko bashaka kureba ibiriho, kandi bari baragiye baba mu bihugu bitandukanye, bakavuga bati ’ubuhinzi tuzabukora dute nidutsinda?’ Wabonaga bizeye kuzatsinda, sinzi aho babikuraga, ariko bakavuga bati ’tuzabikora dute?’ Nimutwereke ibiriho mu Rwanda, mutwereke ibiriho mu Burundi, mutwereke ibiriho muri Congo, mutwereke ibiriho muri Senegal, muzane twumve uko ahandi uburezi babukora, noneho natwe twubake uburezi bwacu uko twabukora.”

Yongeyeho ati “Ubona ko ari nk’abantu bateguraga uko bazubaka igihugu intambara nirangira.”

Kuko abari bagize Cellule bari bafite uburambe butandukanye, Mugesera yavuze ko Inkotanyi zasabaga buri wese ibigendanye n’uburambe afite.

Mbere yo gutera, Inkotanyi zabanje gukusanya amakoro yose azazifasha kubaka igihugu gitandukanye n'icyo zari zijemo

Impapuro zo mu gitebo

Birumvikana ko kuba ufite aho uhuriye n’Inkotanyi, icyo gihe ubutegetsi bwariho bwitaga “abanzi b’igihugu”, byari ibintu biteye ubwoba, kuko uwari kuvumburwa ntiyari koroherwa, cyane ko hari benshi bagiye bicwa bitwa Ibyitso by’Inkotanyi kandi nta n’aho bahuriye na zo.

Mugesera yasobanuye ko gutumanaho na zo byasabaga amayeri menshi ndetse no kugira ibanga mu buryo bukomeye.

Ati “Twabinyuzaga i Burayi rimwe na rimwe, cyangwa tukabinyuza ahandi hari isoko hariya Cyanika [Hafi ya Uganda], hari umunsi w’isoko abantu bavaga muri Uganda, twabaga dufite umuntu wacu akajyana agafuka, agahura n’uwaho bakagurana, agatwara ako kantu mu gitebo, mu gitebo washyiramo impapuro ushaka zose nta we urabutswe, ni uko akabijyana bakabibona nta kindi.”

“Hari n’ibindi twanyuzaga i Burayi, washoboraga kwandikira nk’umukobwa witwa Louise Baudouin, Baudouin akaba ari izina ry’umugabo we, kandi ubundi yitwa nka Louise Mukandoli, ariko ntushyiremo Mukandoli, ugashyiraho Louise Baudouin, ukayinyuza mu Iposita kuko iyo babonagaho amazina y’abazungu nta kibazo ntibayisakaga yaratambukaga, ariko wari uzi ko Louise uyandikiye w’i Burayi azayigeza aho Inkotanyi zikorera, yayisoma akumva ko aho agomba kuyohereza ari Kampala cyangwa Nairobi, gutumanaho byari byoroshye cyane.”

Mugesera yavuze ko atari azi ko Inkotanyi zizatera mu Ukwakira 1990, gusa mbere gato y’uko zitera, yagiye mu butumwa bw’akazi muri Angola, aza kumva ko Inkotanyi zateye, ahitamo kutagaruka mu Rwanda, kuko yatinyaga ko yahita agirirwa nabi n’ubutegetsi bwariho. Icyo gihe ngo yahisemo kujya muri Congo, ahabona n’akazi. Mu 1991 yahuriye n’Inkotanyi muri Uganda zimubwira ko agomba kugumana na zo, ajya gusezera akazi, azijyamo burundu mu 1992.

Ati “Ngeze muri Congo rero, Inkotanyi zintumaho ziti ‘wowe urarya amakwanga n’iki, abandi turi ku rugamba wowe ko uzi n’u Rwanda, urakora iki aho ngaho?’ Ni uwitwa Inyumba Aloysie wantumyeho, ati ‘wowe urakora iki aho ngaho? Nsezera ku kazi aho nari nakabonye muri Congo, nsanga Inkotanyi, zimfata neza.’”

Yongeyeho ati “Njye rero amahirwe ni uko nari nzi u Rwanda, na bo bashakaga kumenya u Rwanda, abenshi bari urubyiruko, uvuye mu Rwanda, ufite n’udushuri uzi iby’igenamigambi n’ibindi, bati ’tubwire ibi ngibi’, ukababwira, urubyiruko rutabaye mu Rwanda, rufite intego n’ubushake bwo kurwana, kandi bakakwizera. Bari bafite akantu kitwa gufatanya.”

Yavuze ko yakomezanyije n’Inkotanyi azifasha mu bitandukanye zamusabaga, haba ku byo zashakaga kumenya ku Rwanda, gufasha mu igenamigambi cyane ko yahise agirwa komiseri muri Komisiyo y’Igenamigambi ndetse agatumika no mu bundi butumwa yashoboraga guhabwa nko kwakira abantu batandukanye n’ibindi, kugeza ubwo urugamba rwarangiraga.

Mugesera Antoine yavuze ko yinjiye muri 'Cellule' y'Inkotanyi mu 1988 ariko ko kuzibamo byasabaga ibanga rikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .