00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Édouard Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa asize nkuru ki i Kigali?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2026 saa 08:24
Yasuwe :

Édouard Balladur, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995, yapfuye ku wa 31 Kanama 2026 afite imyaka 97. Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu. Mu Rwanda, izina rya Balladur rizakomeza kwibukwa mu buryo burenze amateka ye nk’umunyapolitiki w’u Bufaransa.

Balladur ni umwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Bufaransa bagarukwaho cyane mu mpaka zerekeye uruhare rwa Paris mu mateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Balladur yari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, mu gihe François Mitterrand yari Perezida w’igihugu. Icyo gihe ububasha bwo gufata ibyemezo ku bijyanye na politiki y’amahanga n’umutekano bwari busangiwe hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe.

Ni yo mpamvu Balladur yagiye agarukwaho n’abasesenguzi, abashakashatsi ndetse na Leta y’u Rwanda mu biganiro ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

Mu myaka yabanjirije Jenoside, u Bufaransa bwari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana. Paris yari ifite umubano wa hafi n’ubutegetsi bwa Kigali, aho yatangaga ubufasha bwa politiki, ubukungu ndetse n’ubwa gisirikare.

Raporo yakozwe na Komisiyo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa yashinjaga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’u Bufaransa bo muri icyo gihe, barimo Édouard Balladur, Alain Juppé na Dominique de Villepin, bagize uruhare mu byemezo byafashwe mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo raporo yavugaga ko u Bufaransa bwagize uruhare mu gushyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana, haba mu bya politiki, ibitekerezo ndetse no mu bya gisirikare.

Nyamara Balladur we yakomeje kuvuga ko ibyo birego bidafite ishingiro.

Mu myaka yakurikiye Jenoside, Balladur yakomeje kuvuga ko u Bufaransa butagomba gushyirwa mu majwi nk’igihugu cyagize uruhare muri Jenoside.

Mu kiganiro yahaye France 24 na RFI mu 2021, nyuma yo gushyirwa hanze kwa Raporo Duclert, Balladur yavuze ko atemeranya n’ibyavuye muri iyo raporo ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu nzira yagejeje kuri Jenoside.

Yagize ati “Oya, ntabwo nemeranya na gato n’iyo raporo. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo u Bufaransa budashinjwa kuba bwararebye gusa cyangwa ngo bube bwarabaye ntacyo bukora.”

Ku bwe, ikibazo gikwiye kurebwa mu buryo bwagutse, kuko yavuze ko n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibindi bihugu byananiwe kugira icyo bikora mu gihe ubwicanyi bwari bukomeje.

Ati “U Bufaransa ntibukwiye gusaba imbabazi”

Kimwe mu bintu byakuruye impaka ni uko Balladur yanze igitekerezo cy’uko u Bufaransa bwagomba gusaba imbabazi ku ruhare bushinjwa muri Jenoside.

Yavugaga ko ahubwo u Bufaransa ari cyo gihugu cyafashe iya mbere mu kohereza ingabo mu rwego rwo gutabara abaturage binyuze muri Operation Turquoise.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI, yavuze ko atemera ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside kandi ko Operation Turquoise yagombaga kurebwa nk’igikorwa cyo gukiza ubuzima bw’abantu.

Operation Turquoise ni igikorwa cy’ingabo z’u Bufaransa cyatangiye muri Kamena 1994, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze amezi hafi abiri itangiye.

U Bufaransa bwavugaga ko icyo gikorwa cyari kigamije guhagarika ubwicanyi no kurinda abasivili. Balladur yakomeje kuvuga ko icyo yashakaga ari ukwirinda ko u Bufaransa bwinjira mu ntambara ya gisivili cyangwa ngo bushyigikire uruhande urwo ari rwo rwose.

Yagize ati “Guverinoma nayoboye yahagaritse kohereza intwaro mu Rwanda kandi ikura abasirikare b’Abafaransa bari bahari.”

Ariko ku rundi ruhande, abasesenguzi n’abashakashatsi bagiye banenga uburyo icyo gikorwa cyashyizwe mu bikorwa, bavuga ko hari aho cyagize ingaruka ku buryo Jenoside yakomeje gukorwa ndetse n’uko bamwe mu bayobozi ba Leta yakoze Jenoside babonye uburyo bwo guhunga.

Mu 2021, Balladur yemeye ko inyandiko ze zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 zishyirwa ahagaragara kugira ngo abashakashatsi n’abaturage bazisome.

Izo nyandiko zari zirimo izerekeye ibikorwa bya Guverinoma, Minisiteri y’Ingabo, Perezidansi ndetse n’ibyemezo byafashwe ku bijyanye n’u Rwanda.

Ibi byaje nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron ashyizeho Komisiyo Duclert mu 2019 kugira ngo isuzume inyandiko z’u Bufaransa ku Rwanda. Iyo komisiyo yamaze imyaka ibiri ikora ubushakashatsi ku bubiko bw’igihugu.

Édouard Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yapfuye agihakana uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages