00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agathe Habyarimana, umugore wategetse ko imibiri y’Abatutsi igaburirwa ingurube

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 March 2025 saa 10:45
Yasuwe :

Ku wa 21 Mutarama 1942, i Giciye muri Rubavu y’ubu zari impundu. Inshuti n’abavandimwe berekezaga mu rugo rwa Gervais Magera, umucuruzi wo muri ako gace, bagiye guhemba umugore we Joséphine Nyiranshakiye. Ababyeyi bavuzaga impundu, baterura umukobwa we bamuterera hejuru bose bati “kura ujye juru”. Uwo wari uvutse yari Agathe Kanziga, batatekerezaga ko azaba uwo yabaye we.

Ni umwe mu bakobwa bane Magera na Nyiranshakiye babyaye mu bana batanu. Umuhungu umwe, ni we Protais Zigiranyirazo (Mr Z) wabaye Perefe wa Ruhengeri.

Yaje gukura aba inkumi, maze ku wa 17 Kanama 1963, imiryango iraterana yemeza ko igomba kumushyingira, ariko ikamushyingira ku bantu batari aba kure. Kure mu ntera na kure mu isano.

Se, Magera yahisemo ko umukobwa we ashyingiranwa n’abo kwa mwishywa we, Suzanne Nyirazuba. Yari afite umusore w’imbirizi wari ufite imyaka 26 wakuriye i Rambura akaba umuhungu w’umu-catéchiste Jean‐Baptiste Ntibazirikana witwa Habyarimana Juvenal.

Habyarimana yari Captaine mu ngabo, yari yarabengutse Kanziga bahuriye mu Misa, aza kumwandikira akabaruwa kasubijwe nyuma y’iminsi icyenda Kanziga avuye mu ‘masengesho ya noveni’.

Barabanye, babyarana abana umunani, imfura yabo iza gupfa iguye mu Bufaransa mu 1997. Yari umuhungu witwaga Jean Pierre Habyarimana, bucura we yitwa Marie Merci Habyarimana.

Imyaka yarakomeje, Kanziga aza kuba umugore w’igikomerezwa mu gihugu, agira ijambo yewe no kurusha umugabo we. Abari bamuzi ntibabashije kumusobanukirwa neza kugeza mu minsi ya nyuma y’umugabo we wayoboye u Rwanda kuva muri Kanama 1973 kugera ku ya 6 Mata 1994.

Bari bamuzi nk’umugore ukunda kuganira, agatumira kenshi abaturanyi be mu rugo mu gihe afite abashyitsi, yewe akanarenzaho akabasaba ko bajyana mu misa. Ubwo ni igihe yabaga atasengeye mu rugo rwe i Kanombe cyane ko hari icyumba (Chapelle) cy’amasengesho.

Muri iyo Chapelle, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Nzeli 1990, yahasomeye misa. Ku rugi rwayo, hariho inziga ebyiri zifatanye zisobanuye ko umugabo n’umugore babaye umwe mu Mana.

Kanziga yitaga abaturanyi be b'Abatutsi "umwanda"

Yatunguye abaturanyi

Nyuma y’aho indege ya Habyarimana yari imaze guhanuka, abarinzi be bahise batangira kwirara mu ngo z’Abatutsi zari hafi aho barabica ku itegeko rya Agathe.

Icyo gihe ni we muntu wari usigaranye ijambo rikomeye mu gihugu, ku buryo yategekaga icyo ashaka kigakorwa cyane ko yari anasanzwe akomeye.

Ugukomera kwe, kunahuzwa n’uko yari afite abantu benshi bo mu muryango we bakomeye mu nzego zose z’igihugu barimo na musaza we Colonel Elie Sagatwa.

Niyonshuti Marie Chantal, yari umuturanyi wo kwa Habyarimana. Urugo rwabo rwari rwegereye neza urwa Perezida w’u Rwanda kuko nta rundi rwacaga hagati yazo.

Yigeze kubwira IGIHE ati “Hari umugabo waje arambwira ati ‘Umusirikare w’umujepe twari inshuti, we yanyeruriye ko abantu bo kwa Habyarimana b’Abatutsi bishwe n’itegeko rya Agatha.”

“Ngo yarababwiye ngo mutegereje irindi tegeko rya nde? Mutegereje ko Habyarimana ari we uza kubaha amabwiriza? Mubanze mukureho umwanda’.”

Musanabera Josephine atuye mu Mudugudu wa Mukoni mu kagari ka Kamashashi, munsi y’ahari urugo rwa Habyarimana. Yasobanuye ko Agatha yatangiye ibwiriza ryo kwica Abatutsi ku bipangu.

Ati “Hari iwabo wa Chantal, ari ahitwa kwa Murasira, kwa Murara, iryo joro rwose ni we wahagararaga ku bipangu, akavuga ngo ‘Uriya mwanda sinywushaka. Imyanda y’Abatutsi sinyishaka, ni yo inyiciye umugabo’.”

Kuva ubwo Agatha yatangaga itegeko, abasirikare barindaga uru rugo biraye mu Batutsi bari baturanye, babicana ubugome ndengakamere, bifashishije imbunda na aside.

Umwe mu basigaye bo kubara inkuru y’ibyabaye, ni umugore witwa Florence Mukandahiro.

Imibiri y’Abatutsi yagaburiwe ingurube

Florence Mukandahiro yabonye n’amaso ye ibyabaye iryo joro, aracyafite ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugo rw’iwabo, uwo munsi hari umuryango mugari w’abantu 16 barimo abo bavukana, ababyeyi, bishywa be n’abandi.

Ati “Ikindi kintu nziho Agathe, iminsi mikuru yarabaga agatumira abaturanyi be bose, tukajya mu rugo rwe. No mu rusengero yari umukirisitu, twahuriraga mu misa, bigaragaza ko yari indyarya, kuko iyo aza kuba undi ugira urukundo ntaba yaratumye abaturanyi be bapfa. Yari afite ubushobozi bubuza abajepe kutwica.”

Abo mu muryango we bishwe n’abajepe boherejwe na Agathe, Mukandahiro asigara aho mu mirambo atarashiramo umwuka. Umunsi wakurikiyeho, abicanyi bagarutse mu rugo rw’iwabo kunogonora abakomeretse.

Bari bayobowe na mwishywa wa Agathe witwaga Joseph, benshi bataziraga izina rya “Inyamaswa” kubera ubugome bwe.

Mukandahiro ati “Ni we wadukuye mu nzu n’izo nterahamwe ngenzi ze, batujyanye ku bworozi bw’ingurube za Habyarimana, batemagura imiryango yanjye ndeba, banagira ingurube.”

“Ijambo nibuka nabwiye Joseph, naramubwiye nti mbabarira mbanze nsengere ubugingo bwanjye kandi n’ubwawe Imana ibubabarire. Yankubise umugeri mu mugongo ngwa muri ya mirambo, numva impiri mu mutwe iranshegesha, kwa gukubita abona amaraso avirirana bagira ngo napfuye.”

Mukandahiro avuga ko Agathe Kanziga “nk’umuntu twari duturanye, nta nubwo yari kwemera ko batwica”.

Avuga ko ahuye na Agathe yamubwira ko akwiriye gupfukama agasaba imbabazi.

Nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubutabera bw’u Bufaransa bukomeje kugenda biguru ntege mu kuburanisha uyu mugore ufatwa nk’umwe mu bafashe iya mbere mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryasabye Urukiko rw’Ubujurire guhabwa ikirego cya Agathe Kanziga Habyarimana ngo yongere gukorwaho iperereza ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko uru rwego ruzaterana ku wa 19 Werurwe 2025, hagafatwa icyemezo ku busabe bwa PNAT bureba ikirego cya Agathe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Indi ngingo urukiko ruzasuzuma ni ukwemeza ko amatariki yitabwaho mu iperereza ku bikorwa bya Agathe yongerwa akagezwa ku wa 1 Werurwe 1994 nk’uko bimeze mu mategeko mpanabyaha y’u Bufaransa.

PNAT yemereye Le Parisien ko ubusabe yahaye urukiko bukurikiye ikirego cy’inyongera cyatanzwe muri Nzeri 2024, na cyo gisaba iperereza ryisumbuye kugira ngo ukuri kugaragare, harimo no kumva abatangabuhamya benshi.

Isanga uwakoze iperereza ryabanje, yagenje ibikorwa bike, igasaba ko hakorwa iperereza ryisumbuye.

Agathe Kanziga yohereje abarinzi bo mu rugo rwe kujya kwica imiryango y'Abatutsi bari baturanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .