Abaperezida bishwe n’indege ku Isi, bamwe mu mpanuka abandi zirashwe ibisasu

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Uwavuga ko abakuru b’ibihugu bari mu bantu bakoresha indege cyane mu ngendo zabo kurusha abandi bantu ku Isi ubanza ataba agiye kure y’ukuri, kandi birumvikana ugereranije n’uko imirimo yabo iteye.

Indege ariko ahanini zigabanyijemo amatsinda abiri y’ingenzi; iza gisivili, n’iza gisirikare, ariko akaga gashobora kuzigwira zose ni kamwe, nko kuraswa, ibibazo bya tekiniki, n’izindi mpanuka zitandukanye zibasira izo ndege.

Rimwe na rimwe, usanga bamwe mu baperezida baragiye bagwa mu mpanuka y’izo ndege, na bake muri bo bazirokotse.

Urutonde rwabo ni rurerure, uheruka bwa nyuma y’abandi ni Lech Kaczynski wa Pologne, wapfuye ku itariki ya 10 Mata 2010, ubwo indege ye yasandariraga mu kirere cya Smolensk mu Burusiya.

Impanuka z’indege kandi si icyaduka, kuko mu 1940, ku itariki ya 7 Nzeri, indege y’Igisirikare cya Paraguay yaguyemo abantu 25 barimo na Perezida wayo, José Félix Estigarribia.

Yarapfuye kandi Ramon Magsaysay wa Philippines ku itariki 17 Werurwe 1957, ubwo nawe yahitanwaga n’indege y’igisirikare cya Philippines.

Mu 1959, Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Centrafurika, Barthélemy Boganda, wari utegerejweho kuba Perezida, yaguye ahitwa Boukpayanga, naho kuwa 13 Mata 1966, Perezida Abdul Salam Arif wa Irak, agwa mu mpanuka y’indege hafi n’Umujyi wa Basrah, uherereye mu Majyepfo y’iki gihugu.

Itariki ya 8 Ukuboza 1967, indege yari itwaye Arthur da Costa e Silva wa Brésil, yahaswe kumwica ubwo amapine y’indege yangaga gufunguka, igenda ikurura inda ku Kibuga cya Rio de Janeiro Dumont, Imana ikinga ukuboko gutyo.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa ibyo bibaye, ku itariki ya 27 Mata 1969, Réné Barrientos wa Bolivie yaguye muri kajugujugu yasandariye hafi y’ahitwa Arque Village.

Mu 1974, hari kuwa 24 Mutarama, Général Gnassingbé Eyadéma wa Togo yararusimbutse, ubwo indege ya Gisirikare yo mu bwoko bwa C-47 (AV-MAG) yari umutwaye yahanukaga ahitwa Sarakawa, hakagwamo abasirikare bakuru bari kumwe, ariko we akarokoka.

Muri uwo mwaka indi ndege Eyadéma yari yasimbuje iyo yaguye nayo yahanutse atarimo, Imana ikinga ukuboko gutyo. Eyadéma yapfuye azize uburwayi mu 2005, ari mu rugendo rwamuganishaga i Paris mu Bufaransa, asimburwa n’umuhungu we Faure Gnassingbé.

Mu 1981, tariki ya 24 Gicurasi, mu misozi ya Huairapungo mu Ntara ya Loja, aho ni mu gihugu cya Equateur, Perezida Jaime Roldós Aguilera yaguye mu mpanuka y’indege, naho ku itariki ya 2 Kanama uwo mwaka, General Omar Torrijos wa Panama agwa mu ndege y’Igisirikare cya Panama, yamutsinze ahitwa Coclecito.

Hagati ya 1980 kugeza mu 1990, ni imyaka indege zibasiyemo abaperezida, kuko no kuwa 19 Ukwakira 1986, indege yo mu bwoko bwa Tupolev 134 yari itwaye Perezida wa Mozambique Samora Machel, yasandariye mu misozi ya Komatipoort muri Afurika y’Epfo, iba imwirengeje ityo.

Bidateye kabiri, mu 1989, hari ku itariki ya 7 Kanama, Indege z’Igisirikare cya Angola yo mu bwoko bwa MiG-23, yagabye igitero cya Misile ku yari itwaye Perezida J.K Quett Masire wa Botswana.

Misile ya mbere yasandaje moteri imwe, umwe mu bunganiraga umuderevu muri urwo rugendo arahatana kugeza ubwo ayigushije mu buryo bwihuse ahitwa Cutio Bie, Masire arokoka atyo.

Kuri 17 Kanama 1988 kandi, indege Hercules C-130 yari itwaye Général Muhammad Zia-ul-Haq wa Pakistani wari kumwe na Ambasaderi wa Amerika muri Pakistani hamwe n’abakuru b’ingabo bari bamuherekeje mu rugendo, yakongokeye ku Kibuga cy’indege cya Islamabad, abayirimo bose bayigwamo.

Imyaka ya 1990 kuzamura kugeza mu 2000, niho hatabayemo impanuka nyinshi z’indege zahitanye abaperezida.

Hapfuye babiri gusa, Général Major Juvénal Habyarimana w’u Rwanda, na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi bari kumwe mu ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yarashweho za misile mu gihe yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’Indega cya Kigali, mu Rwanda, ku itariki ya 6 Mata 1994.

Umwihariko kuri iyi ndege ugereranyije n’izindi zagiye zihitana abaperezida, ni uko yisasiye abakuru b’ibihugu bibiri, bari bakubutse mu nama i Dar-es-salaam, muri Tanzania.

Uretse Lech Kaczynski wa Pologne twavuze mu haruguru wapfuye mu 2010 kandi, mu 2004 nabwo ku itariki ya 27 Gashyantare, Boris Trajkovski wa Macédonie indege imutwaye yahanukiye hafi n’Ikibuga cy’indege cya Mostar muri Bosnie Herzégovine, we n’abandi 9 bari kumwe bayigwamo.

Abandi bategetsi bakomeye baguye mu mpanuka z’indege

Mu 1943, Wladyslaw Sikorski wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Pologne wiberaga mu buhungiro, yaguye ahitwa Gibraltar, mu 1947, Igikomangoma cya Suède Gustave Adolf agwa mu mpanuka y’indege ya Kompanyi KLM Royal Dutch Airlines i Copenhagen-Kastrup muri Danemark.

Tariki 30 Nyakanga 1976, Minisitiri w’Intebe wa Madagascar, Joel Rakotomolala yaguye mu mpanuka ya kajugujugu, mu gihe ku itariki 18 Mutarama umwaka wakurikiyeho Minisitiri w’Intebe wa Yougoslavie Dzemal Bijedic, yapfiriye ku kibuga cy’indege cya Sarajévo mu mpanuka y’indege.

Mu 2005 ku itariki ya 30 Nyakanga, Colonel John Garang wari Visi Perezida wa Sudani, akaba ari nawe washinze umutwe w’Igisirikare wa SPLA waharaniraga kubohoza Sudani y’Epfo, yaguye mu mpanuka ya Kajugujugu yari atijwe na Perezida Museveni, mu rugendo yari ukubutsemo i Kampala, iyo ndege yamutsinze mu misozi ya Zuria, mu kirere cya Uganda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza