Ni umwami w’u Rwanda waranzwe na byinshi bidasanzwe, byihariye cyane hagereranyijwe n’abamubanjirije bose.
Yavutse mu 1912 atabaruka ku wa 25 Nyakanga 1959, bityo iyi tariki ya 25 Nyakanga isigara mu mitima y’Abanyarwanda biganjemo abakuze, nk’umunsi w’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Ibintu 15 waba utaramenye ku mwami Rudahigwa (igice cya II)
Mu gice cya Mbere cy’iyi nyandiko (kanda hano usome igice cya mbere cy’iyi nkuru , twabagejejeho ibintu bitandatu by’umwihariko bizwi na bake ku Mwami Mutara III Rudahigwa, n’uburyo amazina ye yose uko ari icyenda afite impamvu n’ibisobanuro.
Dukomereje ku bindi bidasanzwe azwiho nk’umwihariko:
7. Umwami w’Ibigango n’ibiro bisaga 120
Mu gihe abami benshi b’Abanyarwanda bavugwagaho uburebure buhambaye, ariko ntibabe abanyabigango bose, uretse bamwe kandi bake. Abagarukwaho mu nkuru n’ibitekerezo nk’abami bari bfite ibigango harimo Mutara Rwogera, Kigeli Rwabugiri, Ruganzu Bwimba, Ndahiro Cyamatare na Mutara Nsoro Semugeshi.
Aba ariko ntibigeze bakandagia ku munzani ngo hamenywe ingano nyakuru yabo mu biro. Rudahigwa we wabashije kuwukandagiraho yasanzwe afite ibiro 125 anareshya na metero ebyiri zisagaho gato, akagira n’ubwoya bwinshi ku mubiri.
8. Umwami utarimitswe hakurikijwe amahame gakondo n’inzira z’ubucurabwenge
Iyo biba mu gihe cya none, hakavuzwe ko Umwami Mutara atimitswe hakurikijwe Itegeko-Nshinga igihugu kigenderaho (Anti-constitutionnel). Mu gihe cy’abami, harebwaga mbere na mbere amahame gakondo, Umwami akaba azwi n’abiri, hagakurikizwa ubucurabwenge, inzira igenwe ku Mwami uteruye ikivi ikubahirizwa. Ku bwa Mutara yari kwima ingoma hakurikijwe inzira y’Ishora, yatanga agatabarizwa hakurikijwe inzira y’ikirogoto. Ibi byose ntibyubahirijwe.
Rudahigwa yari Umwami wateguwe n’Ababiligi, bamuha uburere n’uburezi biri mu mujyo w’icyo bamwifuzagamo nk’Umwami utazabatambamira mu migenzereze yabo ya gikoloni.
No mu kuvuga imizi y’Umwami wimye, hibanzwe ahanini ku mizi y’Umugabekazi, ubwo bagiraga bati “Uyu mwami twimitse ni Mutara. Izina rye akiri Umututsi ni Rudahigwa. Nyina ni Nyiramavugo. Izina rye akiri Umututsi ni Kankazi, ka Mbanzabigwi ya Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Burigande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi: akaba umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiranteko ya Nzagura ya Mbonyingabo: akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n’Abanyiginya” Ibi ntibyari bihagije ngo bisimbure inzira y’ishora n’imihango yayo.
9. Inkomoko y’izina Ngomanzungu
Izina Ngomanzungu ni rimwe mu mazina ari gukendera, kuko abaryiswe ricyaduka bari gusaza, abandi baratashye (Ntibakiriho), ababyiruka bake barifite ni abakurikije izina ry’igisekuru. Mu kwita amazina, Abanyarwanda bamye bagenura, bikaba uburyo bwo gushima cyangwa kunenga binyuze mu marenga.
Ni nako byagenze ku ngoma ya Rudahigwa, yemeye gukora byinshi byari byaranzwe na Se Musinga wemeye guhara ubwami aho kuyoboka abazungu yitaga abavantara.
Kuba hari byinshi byahindutse mu miyoboree y’u Rwanda, Umwami agasangira ubutegetsi na Rezida, Abamisiyoneri nabo bakagira amabwiriza akarishye ashingiye ku myemerere Mvaburayi (amadini) itarahuzaga n’indangagaciro z’imyemererere n’imibereho gakando ka Kinyarwanda, byatumye abatabasha kwigerera ibukuru bahitamo gutuma amazina ngo Umwami azamenyereho ko bavangiwe , ko nta ngoma Nyarwanda ikiriho, niko kwita abana babo Ngomanzungu, izina ryakwiriye igihugu cyose mu gihe kigufi cyane (1931 - 1934), cyakurikiye iyimikwa rya Musinga.
10. Umwami wegereye cyane rubanda ruto, kurusha abamubanjirije
Mu ndangagaciro nshya za Gikirisitu, Umwami Rudahigwa ntiyakunze kuba uw’icyubahiro cyane udashyikirwa, ahubwo yiyumvise nk’intama y’Imana, n’Abanyarwanda yatuye Yezu na Bikiramariya akabafata nk’intama z’Imana, bityo baba abavandimwe muri Yezu Kirisitu, abishyikiraho kandi abegera cyane mu buryo butigeze bubaho ku bamubanjirije.
Ni kenshi yatunguranaga mu Kiliziya n’ahandi henshi abaturage bakisanga Umwami yabasesekayemo ku misozi, mu bikingi, n’ahandi.
11. Niwe watangije imikino ya Football na Tennis mu Rwanda
Mu gusabana na Rubanda, Umwami Mutara Rudahigwa yatangije umukino wa Tennis mu Rwanda (Bawitaga gukina agatenesi).
Yanashinze ikipe y’umupira w’amaguru yiswe “Amaregura”, anayibera Rutahizamu w’igitangaza, ikipe yapfunyikiraga ibitego byinshi ikaba Amagaju.
Nyuma y’itanga rye Amaregura yahindutse “Rayon Sports”. Ku bwa Rudahigwa umukino w’amaguru (Football) warakunzwe mu Rwanda urakwirakwira, havuka amakipe mato mato, amenshi ntakiriho.
12. Umwami w’u Rwanda wabyiniye i Burayi hamwe n’Umugabekazi
Mu gihe ibisigo bikuru by’abami birimo ikigira kiti “Umwami si umuntu”, Mutara Rudahigwa si ko yabifataga. Ubwo yari i Burayi mu Bubiligi, abazungu babyinnye iby’iwabo, Umwami Rudahigwa arizihirwa ahagurukana n’Umwamikazi Gicanda babyinana nabo mu buryo bw’ingufu n’umunyaruko, nk’uko mubibona muri aya mashusho (Video)
13. Umwami w’amakare n’igitsure, ubugwaneza n’ubumuntu
Umwami nk’umutegetsi wagombwaga icyubahiro gihanitse akanaramywa, nubwo atemeye ko bigera kuri uru rwego, ntiyaburaga kugira igitsure gikomeye aho bibaye ngombwa, ntiyaniganwaga ijambo kandi akagira amakare akomeye.
Niho bakurije kumwita “RUKABU”. Ayo makare ye n’igitsure ariko, byarushwaga ingufu n’ubugwaneza n’ubumuntu, binakurizaho ko aho yanyuraga akabona abaturage bari mu mirimo y’uburetwa bitamushimishaga, niko guca iteka ryo ku wa 1 Mata 1954 rica ubuhake, uburetwa, ikiboko na shiku.
Iki ni cyo cyemezo gikarishye Rudahigwa yafashe atagishije inama abazungu, bikabarakaza, banamusaba kwisubiraho, arabatsembera. Ikiboko na Shiku byafashaga abazungu guhingisha ikawa nyinshi n’ibireti, bigasarurwa bajyana iwabo.
14. Umwami watabarukanye umurundo w’imishinga itarangijwe
Ku bagore babiri yashatse, Mutara III Rudahigwa ntiyigeze abyara. Ibi byongereye ikibazo mu mihango y’abiru n’ubucurabwenge bwagombaga kugena umusimbura w’umwami, kandi yibyariye.
Yasize ingoro yubakirwaga ku Rwesero imaze kuzura ariko atarayitaha. Yasize adasabye ubwigenge yari yakereye kujya gusaba muri LONI, agashiramo umwuka nyuma yo guterwa Penicilin i Usumbura aho yagombaga gufatira urukingo, akanahabonera Visa.
Rudahigwa yatanze atabashije kugarura Itorero n’Urugerero byari byarakuweho n’abakoloni mu 1926.
15. Umwamikazi yanze ko umugogo w’umwami usuzumwa
Ubwo umugogo w’Umwami wagarukaga mu Rwanda, inkuru yari yabaye kimomo ko umwami yatanze amarabira atanaberanye (atarwaye), bihwihwiswa ko yarozwe.
Ababiligi basabye Umwamikazi Rozalia Gicanda uburenganzira bwo gusuzuma umugogo wa Rudahigwa (Autopsie), abasobanuza uko bigenda. Acyumva ko bisaba kuwubaga yarabahakaniye, ati: “Ntimuri bumuzure nta mpamvu yo kumutobatoba”
Mu mushinga we wo gusaba ubwigenge, Rudahigwa yari afite inzozi z’u Rwanda rwifatira ibyemezo, rutayoborerwamo na Rezida cyangwa se izindi nzira z’abakoloni.




TANGA IGITEKEREZO