00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Werurwe

Yanditswe na

John Williams NTWALI

Kuya 8 March 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Taliki ya 08 Werurwe buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Bimwe mu byaranze taliki ya 08 Werurwe mu mateka y’isi
08/03/1118 : Hatowe Papa Alberto di Mora « Grégoire VIII », ushyirwa ku rutonde rw’Abapapa batitwaye neza mu gihe cyabo.
08/03/1144 : Hatabarutse Papa Célestin II
08/03/1360 : Hasinywe amasezerano ya burundu yo guhagarika intambara yamazeimyaka ijana hagati y’Ubufaransa n’Ubwongereza. Aya masezerano yafashe ubusa kuko nyuma y’imyaka icyenda rwarongeye (…)

Taliki ya 08 Werurwe buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Bimwe mu byaranze taliki ya 08 Werurwe mu mateka y’isi


08/03/1118 : Hatowe Papa Alberto di Mora « Grégoire VIII », ushyirwa ku rutonde rw’Abapapa batitwaye neza mu gihe cyabo.

08/03/1144 : Hatabarutse Papa Célestin II

08/03/1360 : Hasinywe amasezerano ya burundu yo guhagarika intambara yamazeimyaka ijana hagati y’Ubufaransa n’Ubwongereza. Aya masezerano yafashe ubusa kuko nyuma y’imyaka icyenda rwarongeye rurambikana hagati y’ibi bihugu byombi.

08/03/1879 : Havutse Otto Hahn, Umuhanga mu butabire, wanabiherewe igihembo Nobel mu mwaka w’1944. Afatanyije na Strassmann, bavumbuye « théorie de la fission de l’uranium »

08/03/1914 : Abagore bo mu Budage basabye uburenganzira bwo kwemererwa gutora nk’abagabo, babuhabwa nyuma y’imyaka ine n’igice (12/11/1918

08/03/1917 : Abagore bo mu Burusiya bigaragambirije i Petrograd basaba kubona icyo kurya, kandi intambara zigahagarara

08/03/1917 : Abagore b’i New York muri USA, bigaragambije basaba guhabwa uburenganzira bungana n’ubw’abagabo

08/03/1921 : Lenine wari Umuyobozi w’Ikirenga w’Uburusiya yemeye ko taliki ya 8 Werurwe iba umunsi w’Umugore

08/03/1937 : Havutse Général Major Juvénal Habyarimana, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Ministre w’Ingabo z’u Rwanda, nyuma aza kuba Perezida wa Repubulika (05/07/1973 - 06/04/1994) 

image

08/03/1949 : Muri Palestine, haremewe Leta ya mbere ya Israel, yayobowe icyo gihe na David Ben Gourion. 

08/03/1950 : Igihangange Maréchal Vorochilov yatangaje ko Abasoviyeti batunze Bombe Atomique

image

08/03/1957 : Nibwo Ghana yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye. 

08/03/1965 : Nibwo Abanyamerika batangiye kugaba ibitero muri Vietnam, aho baje kubonera ishyano, cyane cyane mu majyepfo ya Da-Nang, ahaguye aba-Marines batagira ingano. 

08/03/1975 : Nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje bidasubirwaho ko taliki ya 8 Werurwe igizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

08/03/1979 : Perezida Jimmy Carter wayoboraga USA, yayoboye imishyikirano y’amahoro yagejej Israel na Misiri ku isinywa ry’amasezerano ahagarika ubushyamirane n’ubushotoranyi bwari bumaze igihe kirekire

08/03/1986 : Abasaga ibihumbi ijana bigaragambirije i Washington, bamagana ikurwaho ry’uburenganzira bwo gukuramo inda

08/03/2001 : Abatalibani bashenye n’urutambi ikibumbano kinini cya Boudha, cyari kimaze imyaka igihumbi na magana atanu. Cyari gifite uburebure bwa Metero 53.

image
Indeshyo y’umuntu mu maguru y’ikibumbano cya Buda

 


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages