Taliki ya 08 Werurwe buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Bimwe mu byaranze taliki ya 08 Werurwe mu mateka y’isi
08/03/1118 : Hatowe Papa Alberto di Mora « Grégoire VIII », ushyirwa ku rutonde rw’Abapapa batitwaye neza mu gihe cyabo.
08/03/1144 : Hatabarutse Papa Célestin II
08/03/1360 : Hasinywe amasezerano ya burundu yo guhagarika intambara yamazeimyaka ijana hagati y’Ubufaransa n’Ubwongereza. Aya masezerano yafashe ubusa kuko nyuma y’imyaka icyenda rwarongeye rurambikana hagati y’ibi bihugu byombi.
08/03/1879 : Havutse Otto Hahn, Umuhanga mu butabire, wanabiherewe igihembo Nobel mu mwaka w’1944. Afatanyije na Strassmann, bavumbuye « théorie de la fission de l’uranium »
08/03/1914 : Abagore bo mu Budage basabye uburenganzira bwo kwemererwa gutora nk’abagabo, babuhabwa nyuma y’imyaka ine n’igice (12/11/1918
08/03/1917 : Abagore bo mu Burusiya bigaragambirije i Petrograd basaba kubona icyo kurya, kandi intambara zigahagarara
08/03/1917 : Abagore b’i New York muri USA, bigaragambije basaba guhabwa uburenganzira bungana n’ubw’abagabo
08/03/1921 : Lenine wari Umuyobozi w’Ikirenga w’Uburusiya yemeye ko taliki ya 8 Werurwe iba umunsi w’Umugore
08/03/1937 : Havutse Général Major Juvénal Habyarimana, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Ministre w’Ingabo z’u Rwanda, nyuma aza kuba Perezida wa Repubulika (05/07/1973 - 06/04/1994)

08/03/1949 : Muri Palestine, haremewe Leta ya mbere ya Israel, yayobowe icyo gihe na David Ben Gourion.
08/03/1950 : Igihangange Maréchal Vorochilov yatangaje ko Abasoviyeti batunze Bombe Atomique

08/03/1957 : Nibwo Ghana yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
08/03/1965 : Nibwo Abanyamerika batangiye kugaba ibitero muri Vietnam, aho baje kubonera ishyano, cyane cyane mu majyepfo ya Da-Nang, ahaguye aba-Marines batagira ingano.
08/03/1975 : Nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje bidasubirwaho ko taliki ya 8 Werurwe igizwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
08/03/1979 : Perezida Jimmy Carter wayoboraga USA, yayoboye imishyikirano y’amahoro yagejej Israel na Misiri ku isinywa ry’amasezerano ahagarika ubushyamirane n’ubushotoranyi bwari bumaze igihe kirekire
08/03/1986 : Abasaga ibihumbi ijana bigaragambirije i Washington, bamagana ikurwaho ry’uburenganzira bwo gukuramo inda
08/03/2001 : Abatalibani bashenye n’urutambi ikibumbano kinini cya Boudha, cyari kimaze imyaka igihumbi na magana atanu. Cyari gifite uburebure bwa Metero 53.

Indeshyo y’umuntu mu maguru y’ikibumbano cya Buda



















TANGA IGITEKEREZO