Tariki 30 Kamena ni umunsi wa 182 mu mateka, hasigaye 183 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1559: Umwami Henry II wayoboraga u Bufaransa yakomerekeye bikomeye mu mukino ujya gusa n’umwe mu mikino njyarugamba mu bihe bya kera uzwi nka Jousting, aho abarwana baba bari ku ndogobe. Yakomerekejwe na Gabriel wari umwe mu barinzi b’ibwami.
1864: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abraham Lincoln, yagabiye Leta ya California Pariki ya Yosemite mu rwego rwo kugira ngo ikoreshwe nk’ahantu ho kwidagadurira.
1905: Albert Einstein yashyize ahagaragara inyandiko yise "On the Electrodynamics of Moving Bodies". Iyi nyandiko ni yo yashyizemo umwihariko w’umutwe w’inyandiko yise "special relativity".

1935: Bwa mbere, muri Sénégal hateranye inama y’Umutwe wa Politiki witwa Senegalese Socialist Party washinzwe na Lamine Guèye mu 1934.
1960: Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye ubwigenge nyuma yo kumara imyaka myinshi ikolonizwa n’Ababiligi.
1963: Hakozwe ubwicanyi mu gitero cy’ubwiyahuzi cyari cyateguwe n’umukuru w’abagizi ba nabi (mafia) Salvatore Greco, ubwo imodoka ipakiye ibisasu yasandariraga hagati y’abayobozi ba Polisi n’abasirikare igahitana abagera kuri barindwi. Ubu bwicanyi bwiswe Ciaculli bwabereye mu Butaliyani.
1990: Habayeho ubwiyunge hagati y’u Budage bw’Iburasirazuba ndetse n’ubw’Iburengerazuba.
1997: U Bwongereza bweguriye u Bushinwa ububasha bwari bufite kuri Hong Kong.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
1755: Paul François Jean Nicolas Barras, umunyapolitiki ukomoka mu Bufaransa.
1807: Friedrich Theodor von Vischer, Umwanditsi n’umufilozofe ukomoka mu Budage.
1966: Michael Gerard "Mike" Tyson wahoze ari umukinnyi w’umukino w’iteramakofe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu yabaye ikirangirire mu cyiciro cy’abakinnyi b’uyu mukino baremereye ku rwego rw’Isi (Heavyweight Champion of the World).
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1953: Charles William Miller, umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru muri Brazil, ufatwa nk’umubyeyi w’uwo mukino muri iki gihugu.
2005: Clancy Eccles, umuhanzi wamamaye mu njyana ya Reggae.
Bimwe mu bitabo
1960: May This House Be Safe From Tigers cya Alexander King
1960: The Lincoln Lords cya Cameron Hawley
1988: Rock Star cya Jackie Collins
2008: The Art Of Racing In The Rain cya Garth Stein
TANGA IGITEKEREZO