Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
987: Hugh Capet yambitswe ikamba ryo kuba Umwami w’u Bufaransa, Capetian akaba ari cyo gisekuruza cya mbere cyayoboye u Bufaransa kugeza mu mpinduramatwara yabaye muri iki gihugu mu 1792.
1608: Samuel de Champlain yashinze Umujyi wa Québec uherereye muri Canada.
Samuel de Champlain, wavutse yitwa Samuel Champlain yabonye izuba mu 1567, yitaba Imana ku wa 25 Ukuboza 1635, yari umushakashatsi ushingira ku ngendo, umusirikare, umuhanga mu bijyanye n’inkomoko z’ibisekuruza ndetse akaba umuhanga mu bumenyi bw’Isi.
1767: Muri Norvège, hatangiye gusohoka ikinyamakuru Adresseavisen ari na cyo cya mbere cyatangiye gusohoka muri iki gihugu.
1775: Mu Ntambara y’Impinduramatwara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington yatangiye kuyobora igisirikare cyitwa Continental Army.
1849: Ingabo z’u Bufaransa zinjiye mu Murwa wa Roma mu rwego rwo kugarura Papa Pius IX ku buyobozi bwa Kiliziya nyuma yo kurwanya umutwe wa politiki witwa Italian Unification, Papa Pius IX yavutse yitwa Giovanni Maria Mastai-Ferretti.
1986: Perezida Ronald Reagan wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayoboye igikorwa cyo gusana ikibumbano cyitiriwe Statue of Liberty.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1870: Richard Bedford Bennett, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.
1940: Jerzy Buzek, Minisitiri w’Intebe wa Pologne, yayoboye uyu mwanya kuva mu 1997 kugera mu 2001.
1943: Judith Durham, umuririmbyi n’umwanditsi ukomoka muri Australia.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1642: Maria de’ Medici, umufasha w’Umwami Henry IV w’u Bufaransa.
1933: Juan Hipólito del Sagrado Corazón de Jesús Irigoyen Alem, yavutse tariki ya 12 Nyakanga 1852, yitaba Imana tariki 3 Nyakanga 1933 wabaye Perezida wa Argentina guhera 1916 kugera 1922, yongeye gutorerwa kuba umukuru w’iki gihugu mu 1928 agera mu 1930, azwi cyane ku izina yari yaritiriwe rya "Se w’Abakene".


















TANGA IGITEKEREZO