00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yemen: Minisitiri w’umutekano yarusimbutse

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 11 September 2012 saa 11:18
Yasuwe :

Kuri uyu wa 11 Nzeri, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cya Yemen yarusimbutse, ubwo abakora ibikorwa by’ubwiyahuzi bari biteguye ku muhitana batega ibisasu aho imodoka ye yanyuraga ariko kiza guhitana abagera kuri 11 barimo 7 bamurindaga.
Umwe mubari bugufi aho, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko imodoka yari yuzuye ibisasu yari bugufi y’aho izo modoka zanyuraga zitwaye Maj Gen Muhammad Nasir Ahmad, yaturikijwe mu gihe hanyuraga imodoka zigenda imbere ye, zo zikaba (…)

Kuri uyu wa 11 Nzeri, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cya Yemen yarusimbutse, ubwo abakora ibikorwa by’ubwiyahuzi bari biteguye ku muhitana batega ibisasu aho imodoka ye yanyuraga ariko kiza guhitana abagera kuri 11 barimo 7 bamurindaga.

Umwe mubari bugufi aho, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko imodoka yari yuzuye ibisasu yari bugufi y’aho izo modoka zanyuraga zitwaye Maj Gen Muhammad Nasir Ahmad, yaturikijwe mu gihe hanyuraga imodoka zigenda imbere ye, zo zikaba zangijwe bikomeye mu gihe we yatabawe n’uko yari mu modoka itaraswa n’ibisasu.

Ibi bitero bije nyuma y’aho uwari nImero ya kabiri mu mutwe wa Al-Qaeda mu gihugu cya Yemen Saidi Al Shihri bitangarijwe ko ahitaniwe n’indege y’Amerika itagira umupirote muri icyo gihigu.

Inzego z’umutekano muri Yemen, zitangaza ko iyi ari inshuro ya kane uyu Minisitiri w’Umutekano agabwaho igitero, ariko akarusimbuka kuva hashyirwaho leta y’inzubacyuho mu mwaka ushize.

N’ubwo ntawe urigamba iki gikorwa, ariko biravugwa ko umutwe wa Al-Qaeda ukorera muri kariya gace, ushobora kuba ariwo wateguye iki gikorwa, dore ko ushinja uyu mugabo kuba agaba ibitero bibarwanya mu Majyepfo ya Yemen.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages