Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika Padiri Federico Lombardi, aratangaza ko Vatikani yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ishyingiranwa ry’abafite ibitsina biteye kimwe.
Ibi bikubiye mu butumwa bwumvikanye mu ijambo Lombardi yavugiye kuri Radio Vatican kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2012.
Amakuru dukesha “Le Monde” avuga ko Kiliziya Gatorika ibikoze nyuma y’uko hagaragaye ko hari ibihugu bikomeje kugira icyo byemeza kuri iki kibazo.
Federico Lombardi, ati “ biragaragara ko bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Barayi bishaka guhindura icyerekezo cy’uburyo bwo gukora ubukwe hagati y’umugabo n’umugore hagamijwe kugikuraho. Kiliziya igomba kubihagurukira.”
Leta eshatu zo muri Leta Zunze nze Ubumwe za Amerika ari zo Maryland, Maine n’iy’ibururasiraba ya Washington zemeje mu mategeko ubukwe bw’ababana bafite ibitsina biteye kimwe binyuze muri kamarampaka (referandum). Kubana kw’abahuje ibitsina ubu byemewe n’amategeko muri Leta esheshatu n’Akarere ka Columbia.
Ku wa gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2012, u Bufaransa bwemeje umushinga w’itegeko ku isezerana n’iyemerwa ry’abahuje ibitsina.
Urukiko rurinda Itegekonshinga rwa Espagne rwo rwamagana ku mugaragaro iyi mibanire.



















TANGA IGITEKEREZO