00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwafotoye Igikomangoma cy’u Bwongereza n’umugore we bambaye ukuri agiye gutabwa muri yombi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 31 October 2012 saa 01:58
Yasuwe :

Nyuma yaho Igikomangoma Williams n’umugore we Kate bafotorewe bambaye ukuri, batanze ikirego barega ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’u Bufaransa cyabinjiriye mu buzima bwabo bwite, umunyamakuru ukorera icyo kinyamakuru ushijwa kuba nyirabayazana w’ayo mafoto yakwiriye ku isi yose agiye gutabwa muri yombi.
Amakuru dukesha dailymail, avuga ko iyi nkuru ya Kate Middleton umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza yafotowe yambaye ukuri, Polisi yo mu Gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko igiye guta (…)

Nyuma yaho Igikomangoma Williams n’umugore we Kate bafotorewe bambaye ukuri, batanze ikirego barega ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’u Bufaransa cyabinjiriye mu buzima bwabo bwite, umunyamakuru ukorera icyo kinyamakuru ushijwa kuba nyirabayazana w’ayo mafoto yakwiriye ku isi yose agiye gutabwa muri yombi.

Amakuru dukesha dailymail, avuga ko iyi nkuru ya Kate Middleton umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza yafotowe yambaye ukuri, Polisi yo mu Gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko igiye guta muri yombi gafotozi, wafotoye Kate Middleton n’umugabo we Williams, barimo kota izuba uruhande rwa pisine, aho bari bari mu biruhuko ahitwa Château d’Autet.

Aya mafoto hafi ya yose yerekanaga Kate Middleton amabere ari hanze, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru "Closer" cyo mu Bufaransa, hanyuma aza gukwira mu binyamakuru byo mu gihugu cy’u Butariyani na Irlande, akaba yarafotowe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2012 .

Nyuma y’aho aya mafoto asohokeye mu bitangazamakuru bitandukanye, Igikomangoma William n’umugore we batangaje ko bababajwe cyane n’uburyo abanyamakuru babinjiriye mu buzima bwabo bwite, basaba ko ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bufaransa bwata muri yombi gafotozi wafotoye aya mafoto byihutirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages