Muri leta ya Carolina ya Ruguru, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gace ka Wilmington haravugwa umusore w’imyaka 19, wakubise umwana w’imyaka 2 kugera apfuye amuziza ko yahitwaga.
Jonathan Rodriguez yishe uyu mwaka w’imwe mu nshuti ze amuziza ko yari arwaye impiswi, ubwo yari yamumusigiye ngo amumurebere kuko yari agiye mu kazi.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ibitangaza, abaganga bavuze ko uyu mwana yahitanywe na kuvirirana, ndetse n’ububabare bwinshi yatewe no gutwikwa ku mugongo ndetse no ku nda ye.
Uyu musore Jonathan yari yasigiwe uyu mwana n’abandi bavandimwe be babiri na mushuti we ubwo yari agiye ku kazi, akabamusigira ngo abiteho kugera agarutse mu masaha akurikiye, aha hakaba hari ku cyumweru ku munsi w’ubunani.
Ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro nibwo uyu musore Rodriguez yahamagaye Polisi ayitangariza ko amaze kuryamisha umwana ari muzima none akaba agiye kumureba agasanga atagihumeka, ubwo ubutabazi bwahageraga bwakoze ibishoboka byose ngo umwana asubizwe ubuzima ariko biranga.
Abavandimwe b’uyu mwana w’umukobwa utaratangajwe izina nibo babwiye polisi ko uyu musore yakomeje amukubita cyane kuko yari arwaye impiswi (diarrhea), abandi baturanyi nabo bakaba baratangaje ko bakomeje kumva umwana utaka cyane uwo munsi, gusa bakinenga ko nta n’umwe waretse kwizihiza umunsi w’ubunani ngo aze kureba ikiri gutuma umwana muto arira bene ako kageni.



















TANGA IGITEKEREZO