00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu basirikare bishe Bin Laden agiye gusohora igitabo kuri icyo gitero

Yanditswe na

Innocent Ndahiriwe

Kuya 23 August 2012 saa 11:18
Yasuwe :

Umwe mu bakomando ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika bagize umutwe wa Navy Seals wakoze igitero cyahitanye Osama bin Laden ku itariki 2 Gicurasi 2012, agiye gusohora igitabo mu kwezi gutaha kivuga ku bijyanye n’urwo rupfu n’imyiteguro y’icyo gitero.
Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2012 n’icapiro Dutton rizasohora iki gitabo, uyu musirikari niwe wa mbere wageze ku rugi rwo mu igorofa rya gatatu basanze mo Osama. Iri cyapiro ritangaza ko rizabika ibanga ry’abandi basirikari (…)

Umwe mu bakomando ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika bagize umutwe wa Navy Seals wakoze igitero cyahitanye Osama bin Laden ku itariki 2 Gicurasi 2012, agiye gusohora igitabo mu kwezi gutaha kivuga ku bijyanye n’urwo rupfu n’imyiteguro y’icyo gitero.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2012 n’icapiro Dutton rizasohora iki gitabo, uyu musirikari niwe wa mbere wageze ku rugi rwo mu igorofa rya gatatu basanze mo Osama.
Iri cyapiro ritangaza ko rizabika ibanga ry’abandi basirikari bari bagize itsinda ryahitanye Osama aho bamusanze i Abbottabad muri Pakistan.

Kuko ibi bishobora gutera ibibazo bya politike n’iby’utabera ku butegetsi bwa Obama, dore ko yakunze kunengwa gutanga amakuru yose ku banyamakuru n’abakinnyi ba sinema ku rupfu rwa Bin Laden, iri capiro ngo rizazigama amwe mu mabanga.

Dutton itangaza ko iki gitero cyari kigizwe n’impuguke mu bya gisirikari mu butumwa bahawe na minisiteri y’ingazo ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku bufatanye n’ishami rishinzwe ubutasi CIA.

Preston Golson umuvugizi wa CIA, yavuze ko iki gitabo nta w’undi muntu cyangwa itsinda ry’impuguke cyashyikirijwe ngo gikosorwe.

George Little umuvugizi wa minisiteri y’ingabo(Pentagon), yagize ati “Ntituzi ibijyanye n’icyo gitabo kuko nta n’umwe wo muri Pantagon wari wagisoma”.

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’ikinyamakuru Wanshington Post, ibiro by’umukuru w’igihugu White House nabyo bivuga ko bitazi icyo gitabo.

Tommy Vietor umuvugizi w’inama y’igihugu ishinzwe umutekano yagize ati “twumvise icyo gitabo uyu munsi mu bitangazamakuaru” yongeraho ko bataragisoma kandi batazi n’ibyo kivugaho.

Iki gitabo cyitwa “No Easy Day: The Firsthand Account of the Mission that Killed Osama bin Laden”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze “Umunsi utoroshye: Amakuru y’imvano ku gitero cyahitanye Osama Bin Laden”. Umwanditsi wacyo akaba ataratangaje amazina ye nyakuri kubera impamvu z’umutekano we ariko yakoresheje izina mpimbano rya“Mark Owen”.

Mu gitero cyahitanye Osama cyiswe Neptune Spear, ngo uyu musirikare yari umwe bari bayoboye agatsinda gato ka gisirikari. Ariko iri cyapiro ryirinze kugira byinshi ritangaza ku mwirondoro w’uyu musirikari.

Ubutegetsi bwa Obama bwatangaje ko atiri ngombwa ko CIA na Pantagon byahagarika isohoka ry’iki gitabo cyangwa ngo bijyane ikirego mu nkiko.

Mu myaka ibiri ishize Minisiteri y’Ingabo y’Amerika yaburijemo isohoka ry’ikindi gitabo cy’umwe mu basirikari bayo bo mu ipererza, wanditse ku rugamba rw’Ingabo z’Amerika muri Afghanistan bamushinja kutabanza ngo akibahe bagikosore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages