Mu gihe umwuga w’uburaya usanzwe wemewe n’amategeko mu bihugu bimwe na bimwe by’u Burayi, abanyaburayi nabo baracyatangazwa no kubona umuntu ukora uwo mwuga anafite akandi kazi kazwi nk’akiyubashye.
Kerri Mallier ni umugore w’imyaka 40 w’Umwongereza akaba yubatse. Uyu mugore ubusanzwe amaze imyaka itanu ari umunyamabanga w’ishuri ryisumbuye rigendera ku mahame Gatolika ryo mu Bwongereza, akaba afite undi mwuga abifatanya ku mugoroba iyo acitse akazi ko mu biro.
Ubundi uyu mukozi akaba atari yarigeze ateza ikibazo icyo aricyo cyose cyangwa se ngo hagire n’umwibazaho ku kazi nk’uko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyabyanditse.
Ubwo umwe mu babyeyi barerera mu ishuri Mallier akoramo yasangaga amafoto y’uyu mugore kuri rumwe mu mbuga za interineti, zisurwa n’abakuze gusa, amwamamaza nk’umwe mu bicuruza nibwo byatangiye kuba ikibazo.
Mallier yivugira mu magambo ye ati : “Nkunda ibyo nkora kandi njyewe mbasha guha serivisi zanjye abagabo, abagore ndetse n’ingo zubatse” avuga ko ari umuntu ubasha kuryamana n’abantu bose ari abagabo kimwe n’abagore kandi akabikoreramo amafaranga.
Uyu mugore w’ijigija abasha gukorera amapawundi agera kuri 800 (728.000 mu manyarwanda), mu ijoro rimwe gusa, muri uyu mwuga akora nyuma y’akazi ko ku ishuri ku bw’urukundo awukunda gusa.
Umunyamakuru yabashije kwegera Mallier muri Hotel imwe, yabanje kwiyoberanyamo umuguzi abasha kumutangariza ko akora ibyo byose mu rwego rwo kwihunza rwaserera y’abana.
Nyamara umunyamakuru amubajije niba hari icyo atekereza ku mafoto ye ari kuri interineti, avuga ko atazi aho ayo mafoto yaba yaraturutse bituma avanwa ku rubuga yariho.
Umuyobozi w’iri shuri ubundi ryigamo abanyeshuri bagera ku gihumbi bari hagati y’imyaka 11 na 18, yirinze kugira icyo atangaza ariko avuga ko agiye kubitekerezaho ari kumwe n’abamukuriye.


















TANGA IGITEKEREZO