00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Inama ya Loni ku kibazo cya Kony

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 26 July 2012 saa 07:43
Yasuwe :

Mu nama y’iminsi ine yateguwe na Loni ibera Entebbe muri Uganda, iziga ishyirwaho ry’ingabo zishinzwe kurangiza intugunda ziterwa n’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa LRA.
Iyi nama igamije ahanini kubyutsa umugambi wa LONI wo ku itariki ya 29 Kamena 2012 ushyiraho itsinda ry’ingabo rishinzwe guhangana n’inyeshyamba za LRA.
Inyandiko ivuga ishyirwaho ry’iri tsinda rirwanya umutwe wa LRA, yari yatanzwe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ndetse bashyiraho n’itsina rya loni muri Afurika (…)

Mu nama y’iminsi ine yateguwe na Loni ibera Entebbe muri Uganda, iziga ishyirwaho ry’ingabo zishinzwe kurangiza intugunda ziterwa n’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa LRA.

Iyi nama igamije ahanini kubyutsa umugambi wa LONI wo ku itariki ya 29 Kamena 2012 ushyiraho itsinda ry’ingabo rishinzwe guhangana n’inyeshyamba za LRA.

Inyandiko ivuga ishyirwaho ry’iri tsinda rirwanya umutwe wa LRA, yari yatanzwe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ndetse bashyiraho n’itsina rya loni muri Afurika yo hagati (UNOCA).

Uhagarariye Moussa UNOCA yasabye ko iyo nyandiko y’umushinga ushyiraho ingabo zirwanya LRA, yava mu magambo igashyirwa mu bikorwa hakajyaho n’ingengo y’imari ikwiranye n’icyo gijkorwa.

Uyu mushinga wa Loni ukubiyemo kurinda abaturage intambara za LRA, gushyira imbaraga mu kwambura intwaro abarwanyi ba LRA, gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zo kurugerero, gushyiraho uburyo bwo kurinda no kurengera abana ndetse no gutera inkunga uduce twangijwe n’abarwanyi ba LRA.

Iyi nama iziga kandi ukuntu hajya hashyirwaho ingabo zitera inkunga mu guhagarika ibikorwa bya LRA igihe bibaye ngombwa zikava mu muryango w’ubumwe bwa Afurika no muyindi miryango.

Iyi nama yo ku wa kabiri yarangiye yemeje ishyirwaho ry’abantu bagera ku 5,000 by’abagabo n’abagore baturuka mu muryango w’ubumwe bw’Afurika bo guhigisha uruhindu umutwe wa LRA ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Iyi nama yatangiye ku wa kabiri ikazagera ku wa gatanu. Irimo intumwa zidasanzwe zo mu Bunyamabanga bwa Loni, izo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika, impuguke ku mutekano n’intumwa z’ibihugu bigirwaho ingaruka na LRA. Aba bose muri iyi minsi bazaba biga ku ibazo cy’inyeshyamba ziyobowe na Joseph Kony.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages