Kuri uyu wa mbere Clive Palmer, umuherwe wo mu gihugu cya Australia, yatangiye umushinga mu gihugu cy’u Bushinwa wo kubaka ubwato bugezweho bwitwa Titanic II buzakoreshwa ku nshuro ya mbere buva mu bwongereza bujya i New York mu mwaka wa 2016.
Ikinyamakuru 7sur7 dukesha iyi nkuru kivuga ko Clive Palmer, wakijijwe n’inganda z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agiye guha ikompanyi yo mu Bushinwa yitwa CSC Jinling Shipyard umushinga wo kubaka ubu bwato.
Yatangaje ko ubu bwato buzaba bungana na Titanic ya mbere, ya yindi yarohamye bitewe n’urubura rwo mu mazi (iceberg) rwo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantique tariki 14 na 15 Mata 1912.
Akomeza avuga ko ubu bwato agiye gukora budashobora kurohama kubera ikoranabuhanga ryihariye buzaba bufite.
Yatangaje ko Titanic II ifite ibyumba 840 n’ibyambu 9, ikazaba isa neza nka Titanic ya mbere, ariko yo izaba ikoranye ubuhanga bugezweho ndetse n’umutekano wabwo uzaba wizewe bihagije.
Titanic izajya ikora ingendo zayo mu majyaruguru y’Isi, ku ikubitiro ikazatangira urugendo rwayo rwa mbere iva mu Bwongereza ijya muri Leta Zunze Ubumwe z’America mu mpera z’umwaka wa 2016.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka ijana ubwato Titanic bukoze impanuka abagera 1,500 bakahasiga ubuzima
Ubu bwato bwa mbere bwari bwakozwe na sosiyete White Star Line, naho ubu bushyashya bukazakorwa n’iyitwa Blue Star Line y’umuherwe Clive Palmer.



















TANGA IGITEKEREZO