Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Laurent Fabius
yatangaje ko ibihugu byo mu Burayi byiteguye kwinjira mu Ntambara ya Syria mu gihe perezida wa Syria Bashar al-Assad yaba akoresheje intwaro za kirimbuzi arwana n’abigometse ku butegetsi bwe.
Ibi Laurent Fabius yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 NzelI, aho yavuze ko ibihugu byinshi byo mu Burayi bimaze kwishyira hamwe no kwemeranya ubufatanye bwo kurwanya ingabo za Bashar al-Assad mu gihe yaba akoresheje intwaro za kirimbuzi.
Ibyo byavuzwe mu gihe umuyobozi wa Croix-rouge mpuzamahanga ari muri Syria mu ruzinduko rw’iminsi 3, akaba agomba guhura na pereida Assad baganira ku bibazo by’inzirakarengane zikomeje kwiyongera muri Syria.
Gusa Lakhdar Brahimi wasimbuye Koffi Annan mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Syria, yatangajeko uwo murimo utazamworohera. Brahimi yatangarije BBC ko ataramenya inzitizi Koffi yahuye nazo.
Annan yavuye muri Syria mu kwezi gushize, avuga ko adashoboye kuzuza inshingano yahawe bitewe n’ubwumvikane buke bw’ibihugu byinshi ku kibazo cy’ingabo za Leta ya Syria zikomeje kurwana n’inyeshyamba. Brahimi yavuze ko kurebera kw’amahanga biri gutuma Syria itakaza inzirakarengane nyinshi.
Abatavuga rumwe na Leta bavuzeko ku wa Mbere, ingabo za Leta zishe abantu 15 zikoresheje indege.



















TANGA IGITEKEREZO