Kuva kuri uyu wa 4 Nzeri 2012, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko mu Mujyi wa Speyer uri mu Ntara ya Rhenanie-Palatinat mu gihugu cy’u Budage.
Uru ruzinduko, ruri mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage b’Intara ya Rhenanie Palatinat, mu mu hango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itatu y’umubano uri hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie-Palatinat, n’imyaka icumi y’umubano wihariye hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Speyer, muri icyo Gihugu cy’u Budage.
Kuri uyu wa 04 Nzeri 2012, Intumwa zaturutse mu Karere ka Rusizi, ziyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Nzeyimana Oscar, zabonye umwanya wo gusobanurirwa imiterere n’imikorere y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Speyer, nyuma zisura ikigo gitanga umuriro, amazi na gaze mu Mujyi wa Speyer cyitwa Stadtwerke Speyer.
Ku gicamunsi, izo ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Speyer, Hansjörg Eger ari kumwe na Musenyeni wa Diocese Gatulika ya Speyer na bamwe mu bari mu bajyanama b’uwo mujyi.
Abayobozi bombi bishimiye umubano uri hagati y’uturere twombi n’ibyo wagezeho mu myaka icumi ishize. Banagarutse ku bikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu myaka itaha mu rwego rwo guteza imbere uwo mubano mu ngeri zose zigize ubuzima bw’abaturage b’uturere twombi cyane cyane hakazibandwa kubukungu, imibereho myiza y’abaturage, uburerezi, ubuzima, umuco, imikino n’ibindi.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, ngo ibikorwa barimo gusura bizatuma babona amasomo y’uburyo barushaho guteza imbere Umujyi wa Rusizi, no guhanga ibikorwa binini bitanga akazi kubantu benshi, dore ko biteganyijwe ko ku musozo w’uru ruzinduko hateganyijwe kuzasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umujyi w’Akarere ka Rusizi n’umujyi wa Speyer mu Budage.
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO