Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye umugambi w’amahoro washyizweho na Prezida Bashar al-Assad wa Syria, kuko ngo ari ugushaka kuguma ku butegetsi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Victoria Nuland, yavuze ko ubutegetsi bwa Assad butacyizewe kandi ko agomba kuva ku butegetsi.
BBC itangaza ko mu ijambo rye rya mbere yavugiye kuri televiziyo muri Kanama 2012, Perezida Assad yongeye kurega abarwanya ubutegetsi bwe ko ari abaterabwoba b’abanyamahanga.
Prezida Assad kandi yatanze icyo yita inzira y’igisubizo cya politiki cyarangiza amakimbirane ari mu gihugu cye, by’umwihariko gutegura inama y’Igihugu yo kumvikanisha Abanyasiriya no kwandika itegekonshinga rishya.
Mu Amerika zamaganye umugambi wa Assad, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe na bo bavuze ko nta migambi uhamye afite.



















TANGA IGITEKEREZO