00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama i Londres ku kuringaniza urubyaro

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 July 2012 saa 04:02
Yasuwe :

Perezida Kagame ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yitabiriye inama ku kuringaniza urubyaro. Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Bwongereza hamwe na Fondtaion ya “Gates”.
Iyi nama igamije gushishikariza abagore basaga miliyoni 120 mu bihugu bitandukanye kuringaniza imbyaro.
Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe David Cameron w’u Bwongereza,n a Perezida wa Uganda Yoweri Museveni hamwe na Perezida wa Tanzaniya Jakwaya Kikwete.
Iyi (…)

Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho. U Rwanda ruri busangize ibihugu byitabiriye iyi nama aho ruhagaze mu kuringaniza imbyaro kuko abagore bo mu Rwanda bagera kuri 40% bitabiriye iyi gahunda.

Ibiganiro by’iyi nama birahita ku rubuga rwa "The London Summit on Family Planning".

Perezida Kagame azanitabira inama izabera muri Kaminuza ya Oxford ku wa Kane. Abanyeshuri n’abayobozi b’iyi Kaminuza bazaganira na Perezida Kagame aho u Rwanda rugeze mu kwihaza mu biribwa.

Abandi bazatanga ikiganiro muri iyi nama ni Davide Nabarro intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishyinzwe ukwihaza mu biribwa n’imirire.

Perezida Kagame azaganira na Minisitiri w’Intebe Cameron hamwe na Andrew Mitchell Umunyamabanga wa Leta uhagarariye iterambere mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Inkuru dukesha Perezidansi ya Repubulika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages