00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yabonanye na Perezida mushya wa Misiri

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 16 July 2012 saa 11:19
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga, i Addis Abbeba muri Ethiopia, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida mushya wa Misiri Mohamed Morsi.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bahuriye muri Ethiopia mu nama ya 19 y’Umuryango w’Afurika Yunz’Ubumwe yatangiye kuri iki Cyumeru.
Perezida Mohamed Mosri wo mu ishyaka ry’aba Frère Musulmans (Muslim Brotherhood) yatangiye imirimo ye yo kuyobora Misiri ku itariki 30 Kamena 2012, nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze amatora n’amajwi (…)

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga, i Addis Abbeba muri Ethiopia, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida mushya wa Misiri Mohamed Morsi.

Aba bakuru b’ibihugu bombi bahuriye muri Ethiopia mu nama ya 19 y’Umuryango w’Afurika Yunz’Ubumwe yatangiye kuri iki Cyumeru.
Perezida Mohamed Mosri wo mu ishyaka ry’aba Frère Musulmans (Muslim Brotherhood) yatangiye imirimo ye yo kuyobora Misiri ku itariki 30 Kamena 2012, nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze amatora n’amajwi 51.73%.

U Rwanda na Misiri bihuiye ku bintu byinshi, by’umwihariko ikibaya cy’uruzi rwa Nili rufite isoko ya kure mu Rwanda, kandi rukaba rufatiye runini ubukungu n’ubuzima bwa Misiri dore ko igizwe ahanini n’ubutayu.
Iyi ni inama ya Mbere y’Umuryango w’Afurika Yunz’Ubumwe Mohamed Morsi umaze ibyumweru bibiri gusa ku buyobozi yitabiriye.

Mohamed Mosri ni Perezida wa Gatanu w’igihugu cya Misiri, yasimbuye Hosni Moubarak wakuweho n’inkubiri y’impinduramatwara mu bihugu by’Abarabu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages