Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI w’imyaka 85 y’amavuko, amaze guca agahigo kuri Tweets kurusha Justin Bieber, umusore w’imyaka 18 y’amavuko akaba ari icyamamare muri muzika ukomoka muri Canada.
Amakuru dukesha Reuters, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Vatican cyitwa “L’Osservatore Romano”, ku wa kane saa sita , Papa yari afite miliyoni 2,1 by’abamukurikira, nyuma y’iminsi umunani gusa amaze afunguye Twitter ubwo yoherezaga bwa mbere ubutumwa ku munsi mukuru witiriwe “Notre-Dame de Guadalupe”.
Justin Bieber, ufite miliyoni 37.1 cy’abamukurikira arusha Papa inshuro 15, yisanga agenda arushwa na we ku mubare w’abamwoherereza ubutumwa.
Ikinyamakuru kivuga ko 50% y’abakurikira Papa bohereje ubutumwa bwa mbere ku itariki ya 12 Ukuboza mu gihe 0,7% ari bo bohereje Justin Bieber, ku wa 26 Ugushyingo 2012.
Papa Benedigito wa XVI yohereza ubutumwa kuri Twitter mu Cyongereza, Ikidage, Igitaliyani, Igifaransa, Ikiyesipanyole, Igiportugali, Igipolone n’Icyarabu. Biteganijwe ko mu minsi ya vuba azajya akoresha Ikilatini n’Igishinwa.



















TANGA IGITEKEREZO