00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koreya y’Amajyaruguru yatangaje ko iri mu bihe by’intambara yo kurwanya iy’Amajyepfo

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 30 March 2013 saa 10:39
Yasuwe :

Koreya y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yinjiye “mu bihe by’intambara” yo kurwanya Koreya y’Amajyepfo. Mu gusubiza, Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko nta kibazo itewe n’ibyo umuturanyi wayo yatangaje kuko ibibonamo gukangata gusa.
Bibaye ku nshuro ya kenshi kuva ukwezi kwa Werurwe kwatangira, Koreya y’Amajyaruguru igaragaza ko zigiye guhindura imirishyo hagati yayo n’iy’Amajyepfo bikunze kurebana ay’ingwe. Kuri uyu wa Gatandatu ho byafashe indi ntera kuko Koreya (…)

Koreya y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yinjiye “mu bihe by’intambara” yo kurwanya Koreya y’Amajyepfo. Mu gusubiza, Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko nta kibazo itewe n’ibyo umuturanyi wayo yatangaje kuko ibibonamo gukangata gusa.

Bibaye ku nshuro ya kenshi kuva ukwezi kwa Werurwe kwatangira, Koreya y’Amajyaruguru igaragaza ko zigiye guhindura imirishyo hagati yayo n’iy’Amajyepfo bikunze kurebana ay’ingwe. Kuri uyu wa Gatandatu ho byafashe indi ntera kuko Koreya y’Amajyaruguru yatangaje ko yinjiye mu bihe by’intambara ihanganyemo n’umuturanyi wayo.

Kuwa Gatanu Koreya y’Amajyaruguru yatangiye gutegurira abasirikare bayo n’ibikoresho urugamba ivuga ko igiye guhanganamo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Koreya y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyujijwe mu biro ntaramakuru bya Leta ya Koreya y’Amajyaruguru KCNA, hari ahagira hati “Guhera ubu, umubano hagati y’Amajyaruguru n’Amajyepfo n’uw’ibihe by’intambara kubw’ibyo ibibazo byose byibazwa hagati y’Amajyaruguru n’Amajyepfo byose bigiye gushakirwa ibisubizo.”

Umwe mu bayobozi bo muri minisiteri y’ingabo muri Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko kugeza ubu nta kintu na kimwe kigaragaza ko hari imyiteguro muri Koreya y’Amajyaruguru iganisha ku igabwa ry’igitero.

Perezida Kim Jong Un ari kumwe na bamwe mu bakurikiye ingabo z'igihugu cye zigera kuri miliyoni 1,2

Ni iki kiri gutera Koreya y’Amajyaruguru kurushaho kongera ubukana muri iyi minsi?

Olivier Guillard ni umuyobozi w’ubushakashatsi kuri Aziya mu ishuri ryo mu Bufaransa IRIS, mu kiganiro yagiranye na TF1, yagaragaje ko iki gitutu Koreya y’Amajyaruguru ikomeje gushyira kuri Koreya y’Amajyepfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kiri guterwa n’uko muri Amerika hari umuyobozi mushya mu birebana n’ububanyi n’amahanga John Kerry, naho muri Koreya y’Amajyepfo naho hakaba hashize igihe gito hatowe Perezida mushya w’umutegarugori Park Geun-hye, bityo iki gihugu kikaba gikeneye gukomeza kubakangataho kugirango ni bajya mu mishyikirano irebana n’ibisasu bya kirimbuzi, Amajyaruguru azabashe kuba afite ijambo rikomeye.

Yanagaragaje kandi ko impamvu ya kabiri ari uko Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru Kim Jong-un akeneye kugaragaza ko n’ubwo akiri muto, dore ko afite imyaka 29, ashaririye kuburyo yabasha gufata ibyemezo bikarishye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages