Igikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda baturutse mu bice bitandakanye byo ku mugabane w’Amerika n’ahandi kizwi nka “Rwanda Day” cyahundiriwe amatariki cyari kuzaberaho.
Byari biteganijwe ko iki gikorwa kizaba ku itariki 28 na 29 Nzeli uyu mwaka, ariko uyu munsi wigijwe hafi ho icyumeru kimwe, “Rwanda Day” ishyirwa ku itariki 21 na 22 Nzeli 2012.
“Rwanda Day”, izaba ibaye ku nshuro yayo ya kabiri izabera mu mujyi wa Boston ho muri Leta ya Massachusetts, mu gihe iheruka yabereye mu Mujyi wa Chicago kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 11 Kamena 2011, icyo gihe ikaba yaritabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umufasha we Madame Jeannette Kagame, abayobozi batandukanye bo muri guverinoma ndetse n’ abanyarwanda barenga 4000 bari baturutse mu Rwanda, mu Burayi no mu bice bitandukanye by’Amerika. Hari kandi n’inshuti z’u Rwanda zirimo Rev. Jesse Jackson.
Rwanda Day yabaye umwaka ushize, yaranzwe no kwidagadura ku bari bayitabiriye, aho abahanzi nka Kitoko, Rafiki, Miss Jojo, Massamba n’abandi basusurukije imbaga y’Abanyarwanda bari bahari. Habayeho kandi ibiganiro no kungurana ibitekerezo, aho Abanyarwanda baba mu mahanga babonye umwanya wo kuganira na Perezida Paul Kagame.
Abari gutegura Rwanda Day kuri iyi nshuro bavuga ko bizeye ko Abanyarwanda benshi batuye muri Amerika y’Amajyaruguru, mu Burayi, muri Afurika cyane cyane mu Rwanda, n’inshuti z’u Rwanda bazitabira uwo munsi, aho bizaba ari amahirwe kandi kubatarabonye uko bitabira iy’ubushize, dore ko Perezida Paul Kagame yongeye kugirwa umushyitsi mukuru.
Nyuma ya Rwanda Day y’i Chicago, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ari igikorwa cy’ingenzi, kugeza n’aho Perezida wa Repuburika yoherereje ibaruwa ifunguye ishimira abayitabiriye basaga ibihumbi bine.
Mu butumwa bwari buri muri iyo baruwa Perezida Kagame yagiraga ati “Ndifuza kubashimira mwese mwitabiriye iriya ’Rwandaful Weekend’ nziza, yabereye mu Mujyi wa Chicago. Kuba mwaraje mu bwinshi no mu bwiza bw’imitima yanyu, byagaragaje nta shiti ko Abanyarwanda biteguye kuba imbarutso z’impinduka zikomeje kutuganisha ku majyambere y’Igihugu cyacu.”
Usibye Abanyarwanda bitezwe kwitabira Rwanda Day i Boston, abari gutegura iki gikorwa bizeye ko n’abayobozi bari mu nzego nkuru muri Leta y’u Rwanda bazacyitabira nk’uko byagenze Chicago.



















TANGA IGITEKEREZO