Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2012, amashyaka 20 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, yasabye ko Kabila yashyikirizwa inkiko ku cyaha cyo kugambanira igihugu bitwe n’intambara zivugwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru dukesha Jeune Afrique, avuga ko muri ayo mashyaka hakaba harimo na UDPS rya Etienne Tshisekedi watsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mpera z’umwaka 2011.
Iri tangazo risaba abadepite ko bakwambura ububasha Perezida akoherezwa mu rukiko gusobanura ibijyanye n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo. Bongeye ho ko nyuma y’uko abadepite bava mu kiruhuko mu Kwakira ari cyo bakagombye guheraho.
Aya mashyaka ashinja Kabila kuba yarinjije ingabo z’u Rwanda muri Congo ku buryo bw’ibanga bityo bo bakabifata nk’ubugambanyi.
Minisitiri w’Ingabo za Congo Alexendre Luba Ntambo avuga ko ziriya ngabo z’u Rwanda zitakagombye kubatera ikibazo, kuko zari ku butaka bwa Congo mu nzira zizwi na Leta.
Ubutegetsi bwa Congo bakunze gushyira mu majwi Leta y’uRwanda gufasha M23, ariko u Rwanda rukabihakanira kure, ruvuga ko Leta yananiwe kwikemurira ibibazo maze igahindura u Rwanda urwitwazo ngo ijijishe amahanga.
Ibi birego bije bikurikiye itahuka ku mugaragaro ry’umutwe w’ingabo zihariye z’u Rwanda zafatanyaga n’iza Congo mu guhashya inyeshyamba za FDLR binyuze mu iperereza mu Karere ka Rutshuru.



















TANGA IGITEKEREZO