00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Clinton ashyigikiye Obama, naho Chuck Norris azafasha Mitt Romney

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 6 September 2012 saa 08:35
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wabaye uwa 42 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton ukunzwe cyane muri icyo guhugu, nawe yaraye atanze ikiganiro cyari kigamije gushyigikira Barack Obama kuzatorerwa indi manda ya kabiri mu k’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Mu ijambo rye Bill Cliton yagaragaje ko uhigana na Obama ariwe Mitt Romney nuwo bafatanyije witwa Paul Ryan batari abo guha ikizere aho igihe kigeze, abivugaho birambuye.
Mbere y’uko Obama agira icyo avuga yazamutse kuri podiyumu (podium) ahobera (…)

Uwahoze ari Perezida wabaye uwa 42 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton ukunzwe cyane muri icyo guhugu, nawe yaraye atanze ikiganiro cyari kigamije gushyigikira Barack Obama kuzatorerwa indi manda ya kabiri mu k’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Mu ijambo rye Bill Cliton yagaragaje ko uhigana na Obama ariwe Mitt Romney nuwo bafatanyije witwa Paul Ryan batari abo guha ikizere aho igihe kigeze, abivugaho birambuye.

Mbere y’uko Obama agira icyo avuga yazamutse kuri podiyumu (podium) ahobera Bill Clinton amushimira cyane ijambo yari amaze kuvuga, benshi babahanga muri politiki bemeza ko ijambo ryavuzwe ejo hashize na Michelle Obama ni ryo Bill Clinton yaraye avuze, bizamufasha kuzamuka agana ku nsinzi y’amatora yegereje tariki ya 6 mu Gushyingo uyu mwaka.

Bill Clinton yanavuze ko kandi gutora Obama ari ugukomeza ubukungu bw’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuko byagaragaye ko yabusigasiye mu gihe amaze ku buyobozi, naho k’ubo bahigana mu matora bo mu ishyaka rya Abarepubuka ngo ntawabatora kuko igihe bari ku buyobozi babijambije.

Ikindi cyagaragaye umukinnyi wa filimi akaba n’umuhanga muri karate, unakunzwe cyane witwa Chuck Norris nawe yahagurutse mu gutera inkunga uhigana na Obama ubu mu matora Mitt Romney bikaba bishobora gutuma amajwi ye nawe yiyongera cyane.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages