Macron yegukanye intsinzi ku majwi 65.82%, kuri 34.18% ya Marine Le Pen uturuka mu ishyaka FN (Front National), bari bahanganye.
Huffingtonpost ivuga ko aya matora adasanzwe ugereranyije n’andi y’ayabanjirije, ibi ahanini ikabishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba Macron w’imyaka 39, ariwe mu perezida wa mbere muto u Bufaransa bugize.
1.Ni ubwa mbere mu mateka y’u Bufaransa, igihugu kigiye kuyoborwa n’umuperezida ukiri muto. Mu bandi babaye aba perezida bafite imyaka mike harimo Louis-Napoléon Bonaparte wari ufite imyaka 40, ubwo yatorerwa kuyobora u Bufaransa mu 1848; undi ni Jean Casimir-Perier wari wari ufite 47 ubwo yatorwaga mu 1894 na Valéry Giscard d’Estaing wari ufite 48, ubwo yabaga perezida mu 1974.
2. Ni ubwa mbere kandi mu myaka 40, amashyaka abiri akomeye mu Bufaransa ariyo PS (Parti socialiste) n’aba-Républicains, yateguye amatora y’ibanze yitabiriwe n’abanyamuryango bose kugira ngo bihitiremo umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Mu gihe aba-Républicains bateguye amatora yatumye Alain Juppé na Nicolas Sarkozy batabasha gukomeza, François Fillon aba ariwe ukomeza, abo mu ishyaka PS bo batoye Benoît Hamon ahigitse Emmanuel Valls. Aba bakandida bombi ariko nta wabashije gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu.
3. Gushyira hanze amakuru y’ibanga kuri bamwe mu bakandida, ni bimwe mu byaranze aya matora ndetse bituma bamwe barimo François Fillon babura amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri.
4. Ni ubwa mbere kandi ishyaka PS n’andi mashyaka arishyigikiye bagize amajwi make mu cyiciro cya mbere cy’amatora, kuko impuzandengo y’amajwi y’abakandida baryo yari 26.3%. Kuva mu 1965, iri shyaka ryagiraga amajwi ari hejuru ya 50%.
5.Ku rundi ruhande ariko abakandida bo mu mashyaka y’abahezanguni(Droite radicale et extreme), baratunguranye cyane, kuko abakandida bayo barimo Marine Le Pen, Nicolas Dupont-Aignan, François Asselineau, Jean-Luc Mélenchon, Phillipe Poutou na Nathalie Arthaud bagize amajwi agera kuri 48.2%, mu gihe mu 2002 bari bagize 37.2% gusa.
6. Kuba Le Pen yarabashije kugera mu cya kabiri na byo nta wari ubyiteze, ndetse ni ubwa mbere ishyaka FN ryari ribashije gukozwa imitwe y’intoki ku butegetsi.
7. Ni ubwa mbere kandi umukandida utari mu ishyaka rishyigikiye ibitekerezo by’Aba-Socialiste cyangwa abahezanguni, abashije kugera mu cyiciro cya kabiri, ndetse akegukana amatora ku majwi menshi. Valéry Giscard d’Estaing wabashije kugera ku ntsinzi mu 1974, ntabwo yigeze agira amajwi nk’aya Macron kuko yabonye 50.7%.
8. Emmanuel Macron, ni we wa mbere ugiye kuba perezida atarigeze abarizwa mu ishyaka ryubatse izina, kandi nta n’umwanya w’ubuyobozi utorerwa yigeze agira.
9. Umubare w’amajwi y’impfabusa n’abandi batagize uwo bahitamo hagati ya Macron cyangwa Le Pen wariyongereye, ahabarurwa amajwi agera kuri 12%. Umubare munini waherukaga kubaho mu 1965, ahabaruwe 4.5%.
10. Umubare w’abitabiriye amatora na wo waragabanutse cyane, haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, aho bari ku kigero kitageze kuri 70%.
Nta watinya kuvuga ko u Bufaransa bwinjiye mu mpinduka mu mitegekere, nyuma y’ingoma y’aba-droites, yatangiye kuva mu 1958-1981, igarukirwa n’iy’aba Socialistes n’andi mashyaka ajya kugira ibitekerezo bimwe na bo.



















TANGA IGITEKEREZO