Mu itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Itangazamakuru muri Zimbabwe, ryasohotse kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, yavuze ko Inteko Inshinga Amategeko yamaze kwemera iri tegeko irishyiraho umukono.
Iri tegeko rivuga ko nta rukiko rwo muri iki gihugu rwemerewe gutanga igihano cy’urupfu ku cyaha icyo ari cyo cyose, ahubwo ko bahanisha umuntu igihano kigendanye n’icyaha yakoze.
Rikomeza rivuga ko n’urukiko rukuru rutemerewe guhanisha uwahamwe n’icyaha igihano cy’urupfu, ko kizasimbuzwa ibindi bihano bikarishye birimo igifungo cya burundu.
Ryakomeje rivuga ko nta gihano cy’urupfu cyemewe gutangwa muri Zimbabwe ukundi.
Umuntu wa nyuma uheruka guhanishwa icyo gihano, byari mu 2005. Ariko hari abantu benshi bagifunzwe bahanishijwe igihano cy’urupfu, bari bategereje ko gishyirwa mu bikorwa.
Amakuru agaragaza ko abantu 79 ari bo bahanishijwe igihano cy’urupfu kuva Zimbabwe ibonye ubwigenge mu 1980.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!