Mu biganiro byahuje Ukraine n’u Burusiya ku nshuro ya kabiri, byabereye muri Turikiya ku wa Mbere, uhagarariye itsinda ry’u Burusiya muri byo, Vladimir Medinsky, yasabye ko habaho agahenge k’igihe gito mu bice byinshi byabaye isibaniro.
Ati "Turashaka uburyo butuma tubasha kwegeranya imirambo ndetse tukanayitanga kugira ngo ishyingurwe mu buryo bwa gikirisitu."
Yavuze ko ibyo byafasha gutuma hirindwa ko hari ibyorezo byakwirakwizwa bivuye kuri yo, ndetse no gufasha guha icyubahiro abapfuye.
Icyo gitekerezo cy’u Burusiya cyamaganiwe kure na Zelensky, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamaganga n’iry’imbere mu gihugu, avuga ko hakenewe agahenge k’igihe kirekire aho kuba ak’iminsi mike.
Yagize ati "[Abarusiya] biteguye kwemera agahenge k’iminsi ibiri cyangwa itatu kugira ngo batware abaguye ku rugamba. Ntekereza ko ari ibicucu."
Medinsky yari yatangaje ko u Burusiya bwamaze kumenya imirambo y’abasirikare ba Ukraine bagera ku 6000, avuga ko bakoze ibishoboka, bagakora n’ibizamini ndangasano bakamenya abo ari bo.
Mu gusubiza kuri ibyo, Zelensky yavuze ko atazi ibyo avuga, amwita umuyobozi uciriritse udasobanukiwe ibintu bya tekiniki, yavuze ko uku guhererekanya imirambo bisanzwe bibaho hagati y’impande zombi bidasabye ko habaho agahenge.
Yaboneyeho gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyiriraho u Burusiya ibihano bikarishye, kugira ngo bwemere icyifuzo cya Ukraine cyo gushyira agahenge byibuze k’imnsi 30, kugira ngo ibiganiro biri guhuza impande zombi bibe mu mwuka mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!