00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yateye utwatsi Amerika yifuza kwishyurwa binyuze mu mabuye y’agaciro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 21 February 2025 saa 12:43
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yateye utwatsi icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza ko igihugu cye cyakwishyura miliyari 500$ cyahawe na Amerika mu ntambara, ariko inyishyu ikaba mu mabuye y’agaciro.

Zelensky yavuze ko nta bene nk’iyo nkunga bigeze bakira ndetse ko mu masezerano bagiranye icyo cyo kwishyura mu mabuye y’agaciro kitarimo.

Zelensky umaze iminsi ari ku gitutu ashyirwaho na Donald Trump yabitangaje kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025.

Yavuze ko inkunga Amerika yabahaye yanganaga na miliyari 67$ by’agaciro k’intwaro ndetse n’indi nkunga ya miliyari 31,5$ yashyizwe mu ngengo y’imari yagombaga gukoreshwa mu ntambara.

Ati “Ntabwo ushobora kuvuga ko waduhaye miliyari 500$ ndetse ngo unadusabe kuyishyura binyuze mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi.”

Trump aherutse no gutegura itsinda rye ryateguye amasezerano ajyanye n’iyo ngingo y’uko bakwishyurwa mu mabuye y’agaciro ariko Ukraine yanga kuyasinya, Zelensky akavuga ko ayo masezerano atarimo ibijyanye n’uko Washington ishobora kurinda Ukraine kuba yagabwaho ibitero n’u Burusiya.

Yakomeje avuga ko ayo masezerano yari akubiyemo ko Amerika igira 50% by’amabuye y’agaciro y’ingenzi yo muri Ukraine, kugira ngo bakomeze kubafasha.

Ati “Ngomba kurinda Ukraine, ntabwo ngomba kugurisha igihugu cyacu.”

Ibijyanye n’amafaranga Amerika yahaye Ukraine bikomeje kuba ikibazo mu gihe Kyiv ishaka ko iki gihugu kiyobowe na Trump gikomeza kubunganira mu ntambara, Trump akagaragaza ko atumva neza aho amafaranga Amerika yatanze yagiye.

Icyakora Zelensky aherutse kuvuga ko ahuje inkunga yahawe na Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, asanga itarenze miliyari 200$ muri miliyari 320$ zimaze gukoreshwa ku rugamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .