Zelensky yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NBC, nyuma yaho Donald Trump atangaje ko ibiganiro byo guhagarika intambara bigiye gutangira nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuri telefoni.
Yagize ati “Birashoboka ko bizaba bigoye cyane. Icyakora ariko uko ibintu byakomera kose haba hari amahirwe. Gusa amahirwe yo guhangana ni make cyane mu gihe nta bufasha bwa Amerika.”
Yagarutse kuri Putin avuga ko Moscow itagambiriye kurangiza intambara ahubwo yifuza ko habamo agahenge kugira ngo ibihano byari byarafatiye u Burusiya bibe byakurwaho, bikazaha amahirwe Ingabo z’u Burusiya yo kongera kwisuganya bushya.
Yanavuze ko mu gihe Amerika yaba itakibafasha, Igisirikare cya Ukraine kizacika intege ku buryo bukomeye ha handi Kyiv ishobora kuzahinduka ingaruzwamuheto y’u Burusiya.
Zelensky uherutse guhura na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Munich mu Budage, aho yifuzaga kumenya neza niba Amerika ikiri ku ruhande rwabo mu kurangiza intambara bahanganyemo n’u Burusiya.
Nyuma y’iyo nama, uyu muyobozi yanditse kuri X avuga ko bifuza amahoro ariko bakwiriye kubanza kwizezwa umutekano uhamye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!