00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zelensky yagaragaje Putin nk’Umurusiya rukumbi azemera kuganira nawe

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 February 2025 saa 04:42
Yasuwe :

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko uretse mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, nta wundi muntu ashobora kwemera kuganira nawe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’intambara iri hagati y’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uko hari amakuru yari yavuze ko Putin ashobora kohereza intumwa kuganira n’uruhande rwa Ukraine ku bijyanye no guhagarika iyi ntambara.

Zelensky yavuze ko nyuma y’uko Ukraine, Amerika n’u Burayi bifashe umurongo umwe kuri iyi ntambara, ari bwo "nzemera kwicara nkaganira na Perezida Putin, tugahagarika iyi ntambara."

Perezida Putin aherutse kuvuga ko Zelensky atagifite ububasha bwo gufata ibyemezo nka Perezida wa Ukraine nyuma y’uko manda ye yakagombye kuba yararangiye muri Gicurasi, 2024, ariko amatora ya Perezida ntashobore kuba bitewe n’intambara.

Haribazwa niba u Burusiya buzemera kuganira n’umuyobozi buvuga ko adafite ububasha bwo gufata icyemezo. Icyakora byitezwe ko ku bufasha bwa Amerika, ibi biganiro bishobora kubaho mu minsi iri imbere.

Zelensky yavuze ko umuntu bashobora kuganira ku kuhagarika intambara ari Perezida Putin w'u Burusiya gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .