Zelensky yavuze ko yiteguye guhura na Putin mu Nama ya G20 iteganyijwe kubera i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2026, mu gihe bombi baba batumiwe.
Mu kiganiro yagiranye na Deutsche Welle, Zelensky yagize ati “Tugomba guhura, tuganira kandi tugafata ibyemezo.”
Nyuma y’aya magambo, Umuvugizi w’Ibiro bya Putin yahise amusubiza ko niba ashaka ibiganiro yazasanga Putin i Moscow.
Aya magambo ya Zelensky aje mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugerageza kuzahura inzira y’ibiganiro hagati ya Moscow na Kyiv, nyuma y’igihe ibikorwa bya dipolomasi bisa n’ibyahagaze.
Mu mpera z’icyumweru gishize, intumwa za Amerika Steve Witkoff na Jared Kushner zagiriye uruzinduko i Moscow n’i Kyiv, mu gushaka uburyo intambara imaze igihe hagati y’u Burusiya na Ukraine yahagarara.
Zelensky yavuze ko kuba izo ntumwa zarasuye impande zombi ari “ikimenyetso cyiza”, agaragaza ko kuba zarageze no muri Ukraine ari uburyo bwo kugaragaza ko abaturage bayo bubashywe.
Putin na Perezida wa Amerika Donald Trump na bo baherutse kugirana ikiganiro kuri telefoni cyibanze kuri iyi ntambara, Kremlin ikivuga nk’icyari “kirimo kuvugisha ukuri mu buryo bukomeye.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!