Mu itangazo rigenewe itangazamakuru yashyize ahagaragara nyuma y’amakuru yakomeje gucicikana mu binyamakuru byo muri Zambia yerekanaga ukuntu abanyeshuri bo mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri iki gihugu byasabye ko bategereza kugera hafi saa sita z’ijoro kugirango babashe gukora ikizamini mu birebana na ICT bitewe n’ubucye bwa za mudasobwa, Charles Kakoma yagarutse ku kuntu yigeze kugira inama ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front [PF] rikazirengaza.
Muri Zambia mu gihe cyashize leta yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’amasomo arebana n’ikoranabuhanga ku munyeshuri wese muri icyo gihugu, gusa ntihagurwa ibikoresho bihagije kugirango bishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.
Muri iryo tangazo Kakoma yagize ati "Patriotic Front yakomeje gukinisha ejo hazaza h’abana bacu bo hirya no hino mu gihugu kugera aho bakora ibizamini rimwe na rimwe kugeza mu masaha yo mu gicuku nta n’amafunguro bafashe. Ni gute twasaba abana bacu kubona amanota meza mu gihe bakora ibizamini byabo bahunyiza?"
Yakomeje ati "Mbega ikimwaro kubona igihugu nk’u Rwanda, cyashegeshwe n’intambara muri za 1990, kuri ubu gisigaye gikataje mu bikorwaremezo birebana n’ikoranabuhanga kurusha igihugu cyabayeho mu mahoro ibihe byose nka Zambia."
Ishyaka UPND ni rimwe mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Zambia ahagarariwe mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO