Suga wari umunyamabanga wa Guverinoma (Chief Cabinet Secretary) ya Shinzo Abe, yemejwe n’Inteko Ishinga amategeko ishyaka rye Liberal Democratic Party ryamutanzeho umukandida rifitemo ubwiganze.
Uyu mugabo w’imyaka 71 yijeje gukomeza gahunda Abe yari yaratangiye, nubwo hari n’ingorane nyinshi zimutegereje muri iki gihugu gifite hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bafite hejuru y’imyaka 65.
Abe ufatwa nk’uwagize uruhare runini mu gutuma Suga atsinda, yavuze ko yiteguye gushyigikira guverinoma nshya nk’umwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko.
Abe kandi yatangaje ko imiti arimo gufata kubera uburwayi afite irimo gutanga umusaruro, ku buryo agenda yoroherwa.
Kuri Guveribnoma ya Abe, nibwo byemejwe ko ingabo z’iki gihugu zishobora kurwana intambara hanze y’igihugu, icyemezo cyafashwe nyuma y’igihe kinini intambara ya Kabiri y’Isi irangiye, inemeza ko u Buyapani bwatabara igihugu cy’inshuti igihe cyaba cyugarijwe.
Hari amakuru ko bishoboka cyane ko abazaba bagize guverinoma ya Suga ari abantu basanzwe muri guverinoma ya Abe, irimo abagore babiri gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!