Yoon yabaye Perezida wa Koreya y’Epfo kuva muri Gicurasi 2022 kugeza muri Mata 2025 uwo yakurwaga ku butegetsi azira ibihe bidasanzwe bya gisirikare yatangaje mu Ukuboza 2024.
Icyemezo cyo gushyiraho ibihe bidasanzwe cyafashwe nk’amahano kuko Yoon yashakaga kubyifashisha mu guta muri yombi abadepite batavuga rumwe na we barimo Lee Jae Myung wamusimbuye ku butegetsi.
Kuva Yoon yava ku butegetsi, yakurikiranyweho ibyaha byinshi byiganjemo ibifitanye isano n’ibihe bidasanzwe yatangaje mu 2024. Ubu ari kuburana imanza enye.
Urubanza yakatiwemo imyaka itanu kuri uyu wa 16 Mutarama 2026 ni rwo rwa mbere ruciwe, izindi zo zikaba zizaburanishwa mu gihe kiri imbere.
Mu rundi rubanza, Yoon yaburanye icyaha cyo kurwanya inzego z’igihugu. Tariki ya 13 Mutarama, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’urupfu. Umwanzuro w’urukiko uzamenyekana tariki ya 19 Gashyantare 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!