Uyu mwanzuro w’urukiko watangajwe ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026. Nk’uko urukiko rwabivuze, Yoon yakiriye ubushakashatsi 14 ku bitekerezo by’abaturage bijyanye n’amatora. Ubu bushakashatsi bwari bufite agaciro ka 179.800$, ariko yabuhawe ku buntu n’umwe mu basanzwe bakora akazi ko guhuza abanyepolitike n’abashaka gutera inkunga ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.
Nyuma yaho, Yoon ngo yakoresheje imbaraga ze za politiki kugira ngo afashe umwe mu bahoze ari abadepite, nk’uburyo bwo gusubiza uwo muntu wamuhaye izo serivisi ku buntu. Urukiko rwabonye ko ibyo byari ukwakira inyungu mu buryo butemewe kandi ko byarenze ku mategeko agenga imikoreshereze y’inkunga mu bikorwa bya politiki, nubwo Yoon we yahakanye ibyo aregwa.
Yoon Suk Yeol, ufite imyaka 65, amaze iminsi mu nkiko mu manza umunani zitandukanye. Kugeza ubu kandi ari kujurira igihano cy’igifungo cya burundu yari yarahawe mu rundi rubanza rujyanye n’icyemezo yafashe cyo gushyira Koreya y’Epfo mu bihe bidasanzwe.
Muri Gashyantare, urukiko rwari rwaramuhamije uruhare mu kugerageza guteza imvururu za politiki bijyanye n’iki cyemezo cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe, rukamukatira igifungo cya burundu.
Hari kandi urundi rubanza aho Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo rwemeje igihano cy’imyaka irindwi cyari cyarahawe Yoon kubera kubangamira abashinzwe kumuta muri yombi.
Byitezwe ko Yoon Suk Yeol ashobora kujuririra iki gihano gishya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!