00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yoon Suk Yeol wayoboye Koreya y’Epfo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol, igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwakira serivisi z’ubushakashatsi ku bitekerezo by’abatora (opinion polls) mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mwanzuro w’urukiko watangajwe ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026. Nk’uko urukiko rwabivuze, Yoon yakiriye ubushakashatsi 14 ku bitekerezo by’abaturage bijyanye n’amatora. Ubu bushakashatsi bwari bufite agaciro ka 179.800$, ariko yabuhawe ku buntu n’umwe mu basanzwe bakora akazi ko guhuza abanyepolitike n’abashaka gutera inkunga ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Nyuma yaho, Yoon ngo yakoresheje imbaraga ze za politiki kugira ngo afashe umwe mu bahoze ari abadepite, nk’uburyo bwo gusubiza uwo muntu wamuhaye izo serivisi ku buntu. Urukiko rwabonye ko ibyo byari ukwakira inyungu mu buryo butemewe kandi ko byarenze ku mategeko agenga imikoreshereze y’inkunga mu bikorwa bya politiki, nubwo Yoon we yahakanye ibyo aregwa.

Yoon Suk Yeol, ufite imyaka 65, amaze iminsi mu nkiko mu manza umunani zitandukanye. Kugeza ubu kandi ari kujurira igihano cy’igifungo cya burundu yari yarahawe mu rundi rubanza rujyanye n’icyemezo yafashe cyo gushyira Koreya y’Epfo mu bihe bidasanzwe.

Muri Gashyantare, urukiko rwari rwaramuhamije uruhare mu kugerageza guteza imvururu za politiki bijyanye n’iki cyemezo cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe, rukamukatira igifungo cya burundu.

Hari kandi urundi rubanza aho Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo rwemeje igihano cy’imyaka irindwi cyari cyarahawe Yoon kubera kubangamira abashinzwe kumuta muri yombi.

Byitezwe ko Yoon Suk Yeol ashobora kujuririra iki gihano gishya.

Yoon Suk Yeol wayoboye Koreya y’Epfo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages