00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yigabije ikibuga cy’indege, azibuza kugwa no kuguruka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 05:15
Yasuwe :

Indege zirindwi zabujijwe kugwa cyangwa guhaguruka, izindi 17 zihindura gahunda yazo nyuma y’uko umugabo yinjiye ahabujijwe kugera ku kibuga cy’indege cya Manchester mu Bwongereza, bituma ibikorwa by’indege bihungabana mu gihe gito.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ubwo uwo mugabo yarengaga uruzitiro rw’ikibuga cy’indege akinjira mu gice indege zikoresha zigwa cyangwa zihaguruka. Byatumye imihanda y’indege ifungwa mu gihe cy’iminota 15 kugira ngo inzego z’umutekano zihagere zimufate.

Abapolisi bo mu gace ka Greater Manchester batangaje ko bakiriye amakuru y’umugabo wabonetse mu gice cy’ikibuga cy’indege kigenewe indege gusa, maze abapolisi bagahita bahagoboka.

Polisi yavuze ko uwo mugabo yari afite ikibazo gishobora kuba gifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma.

Kubera iki kibazo cy’umutekano, indege zirindwi zagombaga kugwa cyangwa guhaguruka kuri Manchester Airport zahinduye aho zigana, mu gihe izindi 17 zagumye mu kirere zitegereje ko ikibazo gikemuka.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Manchester bwatangaje ko igice cy’uruzitiro rwangiritse ubwo uwo mugabo yinjiraga cyasanwe.

Manchester Airport ni kimwe mu bibuga by’indege bikomeye mu Bwongereza. Ibyabaye byatumye abagenzi bamwe batinda, ariko ibikorwa byongeye gusubira ku murongo nyuma yo gukemura ikibazo.

Igikorwa cy’uyu mugabo cyatumye gahunda y’ingendo ku kibuga cy’indege cya Manchester, ihungabana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages