00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yasanzwe muri ‘morgue’ ari muzima nyuma yo kwemezwa n’abaganga ko yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 10:57
Yasuwe :

Umwana w’uruhinja wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabonetse muri piscine yo muri Leta ya Arizona, nyuma bikemezwa ko yapfuye, yabonywe mu buruhukiro (morgue) bw’ibitaro akiri muzima, nk’uko bigaragazwa na raporo nshya ya Polisi yashyizwe ahagaragara.

Ku wa 8 Gashyantare, Umuryango w’uyu mwana w’amezi 18 wahamagaye Polisi nyuma yo kumusanga umwana aryamye yubitse inda muri ‘piscine’ yo mu rugo ruherereye mu gace ka Gilbert mu nkengero z’Umujyi wa Phoenix.

Hahise hoherezwa abarabazi, mbere y’uko umwana ajyanwa mu bitaro ndetse akemezwa ko yapfuye nyuma y’isaha imwe.

Nk’uko raporo ya Polisi ibigaragaza, abapolisi babwiye umuganga wo muri ibi bitaro witwa Dr. Aryan Toosi, ko bari babonye ibimenyetso by’uko umwana yari akiriho. Uwo muganga ntiyabikozwa arasubiza ati “Mukore akazi kanyu nanjye nkore ibyo nshinzwe.”

Raporo ivuga ko Dr. Toosi yakomeje agira ati “Nize amashuri y’ubuganga kubera impamvu runaka.”

Umuryango wari uri kureba umukino wa NFL Super Bowl ubwo Polisi yahamagazwaga kugira ngo itabare.

Polisi ya Gilbert yageze kuri urwo rugo ahagana saa 17:30 ku isaha yo muri Arizona (nka Saa Munani z’Ijoro zo mu Rwanda), mbere y’uko umwana ajyanwa mu Bitaro bya Mercy Gilbert Medical Center maze akemezwa ko yapfuye.

Umukozi wo mu gace ka Maricopa yageze ku bitaro nyuma y’amasaha atanu maze asanga umwana agihumeka, nk’uko Polisi ibitangaza.

Yahise ajyanwa mu bindi bitaro, ndetse yitabwaho nyuma aza gusezererwa.

Amakuru yo mu nyandiko z’ubuvuzi z’umwana ntiyashyizwe muri raporo ya Polisi, bituma hakomeza kubaho urujijo ku byabaye kuri uwo mwana nyuma.

Avoka w’uyu muganga witwa Scott Holden, yabwiye BBC mu butumwa bwanditse ati “Kubera kubaha umuryango ndetse n’ibanga ry’umurwayi, twanze kugira icyo dutangaza muri iki gihe.”

Polisi irasaba ko ababyeyi b’umwana bakurikiranwaho uburangare uburangare.

Nk’uko raporo ya Polisi ibigaragaza, abashinzwe iperereza bavuze ko mu rugo hanukaga urumogi, ibintu byatumye bakeka ko umwana ashobora kuba yarageze kuri piscine ntihagire ubimenya kubera kunywa urumogi kw’abagombaga kumwitaho.

Nubwo Ibitaro bya Mercy Gilbert Medical Center byavuze ko ari “ikibazo kibabaje cyane” byanze gutangaza andi makuru arambuye.

Ibitaro bya Mercy Gilbert Medical Center umwana yemerejwemo ko yapfuye kandi ari muzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages