Ventura uzwi nka Cassie, yahawe izina rya ’Victim 1’ mu rubanza rwa Diddy w’imyaka 55, akaba afite ibyago byo kumara imyaka yose asigaje mu gihome, mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha bitanu ari gushinjwa, birimo kurema umutwe ugamije gucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi.
Cassie ni umwe mu batangabuhamya b’ingenzi kuko avuga ko ari umwe mu bacurujwe na Diddy, umugabo bakundanye kuva mu 2006 kugera mu 2018, ari nabwo bwa nyuma bari baherutse kubonana, mbere y’uko bahurira mu rukiko.
Uyu mugore avuga ko bwa mbere ahura na Diddy, bahujwe n’umuziki kuko yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye, akabona Diddy nk’umwe mu bashobora kuzamufasha muri urwo rugendo, dore ko yari afite inzu ifasha abahanzi izwi nka ’Bad Boy Records’.
Yagize ati "Nashakaga kuba hafi ya Sean kubera impamvu n’abandi benshi babishakaga muri icyo gihe. Yari umugabo ushimishije, usetsa kandi akaba yari afite ijambo ku kazi kanjye k’umuziki. Byasaga nk’ibintu bidasanzwe, ntabwo abantu benshi bari bafite uburyo [amahirwe] bwo kuba hafi ye."
Ikibatsi cy’urukundo cyaje kuganisha ku mibonano mpuzabitsina, icyakora Cassie atangira kugenda atungurwa n’imyitwarire idasanzwe na Diddy mu buriri.
Uyu mugabo ngo yaramuhohoteraga, akamukubita mu gihe bari muri icyo gikorwa, akamuniga, akamucira mu maso, akamubwira amagambo mabi mbega akamukorera ibintu ubusanzwe umuntu atakabaye akora rwagati mu gikorwa cyo kwiha akabyizi.
Abunganizi ba Diddy bemera ko uyu mugabo yari afite imyitwarire itari myiza mu gitanda, gusa bakavuga ko ibi bitagize icyaha kuko abagore bose yaryamanaga nabo, barimo na Cassie, babaga ari abagore bakuru, bazi icyo bashaka kandi bafite ubushobozi bwo kwihitiramo. Bityo ngo ntakwiriye kubiryozwa kuko byakorwaga ku bwumvikane, kandi ngo ntibikwiriye no guhuzwa n’ibyo aregwa.
Cassie yahogoye ubwo yasobanuraga uburyo yasambanyijwemo
Kuri Cassie, ibintu byatangiye guhindura isura ubwo Diddy yatangiraga kumukoresha imibonano mpuzabitsina izwi nka ’Freak Offs.’ Ibi ni ubwoko bw’imibonano mpuzabitsina Diddy yakundaga, aho yatumiraga abandi bagabo, bakaza bagasambanya umukunzi we areba, agena ibyo bakora n’uko babikora, gusa nawe akaba yihugitse ku ruhande ari kwikinisha.
‘Freak Offs’ kandi yari yarabanje kumenyekana nk’ibirori byaberaga mu rugo rwa Diddy, bikitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare, bikavugwa ko haberagamo imibonano mpuzabitsina, benshi mu bakobwa bayikoreshwa bagahabwa ibiyobyabwenge kuko iyo mibonano yabaga ikorwa mu buryo buteye ubwoba.
Ingingo y’ibi birori byaberaga kwa Diddy, ni imwe mu zizashingirwaho mu rwego rwo kumushinja icyaha cyo gucuruza abagore bagasambanywa, dore ko bivugwa ko bamwe babaga bishyuwe, bakuwe hirya no hino kugira ngo bitabire ibi bikorwa, andi makuru akavuga ko habaga harimo abana batarageza imyaka y’ubukure, barimo abahungu n’abakobwa.
Ubwo Cassie yagerageza gusobanura ibyamubagaho muri ’Freak Offs’, yaturitse ararira, ikiniga kimubuza kuvuga.
Mu kiniga cyinshi ati "Yankubitaga ibintu mu mutwe, akankubita hasi, akankurura hasi, akansikamira ku mutwe uri hasi."
Yavuze ko Diddy yatumiraga abandi bagabo kugira ngo bamusambanye, kenshi babaga bari hagati ya batatu na bane, mu gikorwa cya ’Freak Offs’ cyamaraga amasaha ari hagati y’atatu n’ane. Uko iminsi yagendaga ishira, ni nako ibi bikorwa byabaga inshuro nyinshi, ku buryo hari igihe Cassie yamaraga gusambanywa, akagira umwanya wo kwisuganya, yagarura akabaraga akongera agasambanywa.
Diddy ngo yabaga ari hafi aho, ari kugenzura neza uko ibi bikorwa bigenda, ari nawe uri gutanga amabwiriza ku bagabo bari gusambanya Cassie.
Uyu mugore ngo yakorewe imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu gitsina, gusa ngo yanakorewe ikorerwa mu kanwa no mu kibuno. Iyi yose ngo ni Diddy wayimutoje bwa mbere, dore ko batangiye gukundana adafite ubumenyi mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko yari afite imyaka 19 gusa, Diddy afite imyaka 37.
Uyu mugabo kandi ngo yajyaga amunyaraho, kimwe n’abandi bagabo babaga bahawe ikiraka cyo gusambanya Cassie. Mu rukiko, uyu mugore yavuze ko ibyo bikorwa atabaga yabitangiye uburenganzira.
Cassie ni we watoranyaga abagabo bamusambanya, aho yabakuraga kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga. Cassie iyo yashimaga umugabo, yamwerekaga Diddy, akaba ari we wemeza urutonde rwa nyuma.
Kwitabira iki gikorwa byishyurirwaga akayabo gashobora kugera kuri 6000$ ku nshuro imwe. Iyo byasabaga ko umugabo aturuka kure, ari bukenere gukoresha indege, ikigo cya Diddy ni cyo cyabikurikiranaga. Byari ingenzi cyane ko imyirondoro yabo ihishwa, ndetse benshi bazaga nk’abaje guhabwa akazi mu bigo by’ubucuruzi bya Diddy.
Umubiri na roho bya Cassie byarananiwe; amaburakindi amushora mu guhunga
Byageze igihe Cassie biramurenga, atangira gushaka uko yahunga kuko gusambanywa n’abo bagabo b’inkorokoro, kandi bamukorera ibya mfura mbi mu buryo bw’imbaraga nta rutangira, byatangiye guca intege umubiri we, dore ko n’imbaraga za gikumi zitari zikiri za zindi.
Ibi byiyongeragaho ko yakorerwaga ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku mubiri no ku gitsina mu gihe cy’ibyo bikorwa.
Yasobanuye uko yiyumvaga muri icyo gihe, amarira amushoka ku matama, ati "Narabyangaga, nateshejwe agaciro, ntabwo nari mfite amagambo nakoresha yo kumvikanisha uburyo byari ibintu bibi biteye ubwoba, nta muntu n’umwe nashoboraga kubibwira."
Hari igihe kandi ibi bikorwa byaberaga muri hoteli, byarangira, umukozi wa Diddy akaza gusukura aho byabereye kandi ngo kenshi Diddy yishyuraga ikiguzi cy’ibyangijwe muri hoteli. Cassie ngo ntiyashoboraga kubona imbaraga zo kuvuga ko atishimiye ibikorwa bibi bimukorerwa, kuko yabaga atinya kurakaza Diddy, umugabo abamwunganira bemeje ko agira ikibazo cy’umujinya ukabije.
Rimwe ngo hari igihe barakaranyaga, Diddy akamukubita, ubundi agahita amwohereza mu nzu yari yaramukodeshereje, akazagaruka ari uko amuhaye uburenganzira. Uyu mugabo ngo yaramugenzuraga cyane kuva ku byo yambara, uko agaragara, abo avugana nabo n’ibindi byinshi.
Ati "Yagenzuraga ubuzima bwanjye, kuva ku buhanzi bwanjye, ibyo nambara, buri kimwe cyose. Ntabwo nari mfite ijambo muri buri kimwe cyose. Nari muto cyane, ndi umuntu ukunda gushimisha abantu, ntabwo nabaga nzi igihe ari burakarire cyane ku buryo yankubita, cyangwa se niba azandeka burundu ntiyongere kwifuza kubana nanjye."
Ku rundi ruhande, Cassie ngo yabonaga amahirwe yo kuba hafi na Diddy, akumva ko bizamufasha kuzamura urwego rwe mu bya muzika, cyane ko ngo nta bantu benshi bari bafite amahirwe yo kuba hafi y’umuntu ufite ububasha nka we.
Gusa kandi ngo yatinyaga icyamubaho mu gihe cyose yaramuka ahunze, cyane ko uwo yari ahanganye nawe yari umugabo w’umunyembaraga mu buryo bw’amafaranga, ubwamamare n’ibindi.
Icyakora rimwe byigeze kumurenga, acunga Diddy agiye mu bwogero, asohoka mu cyumba cya hoteli yari arimo gusambanyirizwamo yiruka ndetse agenda atambaye inkweto. Diddy yahise abibona, azabiranywa n’uburakari budasanzwe, asohoka mu bwongero atarangije koga, afata isume n’inkweto zoroheje yiruka inyuma ya Cassie wari ugiye kwinjira muri ‘ascenseur’.
Akimufata yaramukubise undi agwa hasi, Diddy agerageza no kumukurubana amusubiza mu cyumba. Icyo yamuzizaga ni uko yasohotse mu cyumba yarimo gusambanyirizwamo kandi icyo gikorwa kitarangiye. Cassie yavuze ko yahunze kuko ububabare bwari bumaze kumurembya.
Aya mashusho ya Diddy akubita Cassie muri hoteli, yafashwe na hoteli bari barimo, aza gutangazwa bwa mbere na CNN.
Aya mashusho ni kimwe mu bimenyetso bikomeye biri gushingirwaho n’ubushinjacyaha, buri kugaragaza ko Diddy yakoze ibyaha ashinjwa. Mu rukiko, aya mashusho amaze kurebwa inshuro zigera kuri eshanu zose. Abunganizi ba Diddy bahamya ko ari we ugaragara muri aya mashusho, gusa bakavuga ko yahinduwe, akihutishwa birenze uko yari ameze.
Ku rundi ruhande, umwe mu bagabo basambanyije Cassie yabyishyuriwe, ni Daniel Phillip w’imyaka 41. Nawe ari mu batangabuhamya. Uyu mugabo wasambanyije Cassie hagati ya 2012 na 2014, yavuze ko yishyuwe ibihumbi byinshi by’amadolari inshuro nyinshi kugira ngo asambanye Cassie, kandi ko Diddy yabaga ari aho hafi, ari kwishimisha.
Muri ibi bikorwa kandi ngo hakoreshwaga amavuta, ibishimangira impamvu mu gusaka Diddy, iwe bahasanze uducupa turenga 1000 tw’amavuta asigwa abana. Nibura ngo mu gikorwa kimwe, hakoreshwaga uducupa 10, cyane cyane mu gihe Cassie yatakaje ububobere.
Rimwe ngo yanasabwe kujya muri ‘piscine’ igizwe n’ayo mavuta, Diddy amusaba kwibiramo, umubiri we wose ukazimira.
Kugira ngo uyu mugore ahangane n’ibi byose, ngo yakoreshaga ibiyobyabwenge, bimwe akabisangira na Diddy, ibindi akabisangira n’abamusambanyaga. Rimwe ngo yigeze gutakaza ubwenge, biba ngombwa ko igikorwa cyo kumusambanya gihagarikwa.
Cassie arakomeza gutanga ubuhamya kuri uyu wa Gatatu, aho byitezwe ko aza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Diddy. Uyu mugabo wakoze ibishoboka byose agashaka kwishyura akayabo kugira ngo asohoke muri gereza, yagaragaye mu rukiko afite umusatsi urimo imvi nyinshi, ubwanwa bwarakuze cyane ndetse asa nk’umuntu unaniwe.
Inshuro nyinshi yagerageje kureba Cassie mu maso, gusa undi agatumbira imbere ye gusa, ntashake ko bahuza amaso.
Mu rubanza, byageze aho umukobwa wa Diddy wari witabiriye, arasohoka aragenda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!