00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yagizwe intwari nyuma yo kwica ingona yariye umugore we utwite

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 8 January 2015 saa 09:32
Yasuwe :

Umurobyi wo mu gihugu cya Uganda, Mubarak Batambuze, mu gace ka Karere ka Kaliro yagizwe intwari n’abaturanyi be nyuma yo kwica akoresheje icumu, ingona yari imaze kurya umugore we utwite.
Uyu mugabo Mubarak Batambuze w’imyaka 56 atuye mu gace ka Kibuye mu cyaro cya Nawaikoke mu Karere ka Kaliro yatewe uburakari n’iyi ngona yari imaze kurya umugore we Demeteriya wajyaga gutashya ku nkombe z’ikiyaga cya Kyoga, ahita ajya gucurisha icumu ryo kwihorera.
Urupfu rw’uyu mugore rwatangajwe (…)

Urupfu rw’uyu mugore rwatangajwe n’abaturanyi b’uyu muryango basanze kambambili, amano, intoki na telephone ku nkombe aho yari yafatiwe n’iyo ngona.

Nk’uko Newvision yabitangaje, Batambuze yavuze ko iyi ngona ishobora kuba yarariye abagore batandatu n’abana bajyaga kuvoma amazi kuri uwo mugezi mu mwaka ushize.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko umugorewe yariwe n’ingona yahise ajya aho byabereye agasanga ingona ikiryamye aho.

Yagize ati “Nahise njya ku mucuzi mwishyura amashiringi ibihumbi 20 ankorera icumu rityaye cyane.”

Ingona yapimaga ibiro bigera ku ijana

Batambuze yateye iyi ngona icumu mu nda ishuro imwe, arihambiraho umugozi hanyuma akurura ya Ngona afashijwe n’abagabo bandi batanu b’abarobyi bayigeze ku nkombe z’ikiyaga.

Ibi byatumye abaturanyi be bamufata nk’intwari ku bw’igikorwa yakoze cy’indashyikirwa mu gace batuyemo.

Abashinzwe ibikorwa byo kubungabunga inyamanswa muri Uganda bavuzeko iyi ngona yapimaga ibiro bigera ku ijana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kaliro yasabye ko uyu mugabo ashumbushwa nyuma yo kubura umugorewe.

Abatuarge bagaragaje ko ibi byose bibaye kubera kurangaranwa n’abashinzwe inyamanswa basabwe gufata iyi ngona bakajya bavuga ko bakeneye kwishyurirwa amavuta y’imodoka buri gihe uko bahamagawe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages