Bedriya Adem w’imyaka 35 wo muri Leta ya Harari yagaragaje ko ntako bisa kuba bungutse abana batanu icyarimwe kandi bari bamaze igihe batarabona umwana.
Uyu mugore yabyaye abana bane b’abahungu n’umukobwa umwe ndetse bose bamaze neza nk’uko Ibitaro bya Hiwot Fana yabyariyemo byabitangaje.
Yabyaye ku wa 5 Gicurasi 2026 abyara abazwe, abana abita Naif, Ammar, Munzir, Nazira na Ansar.
Bedriya Adem ati “Sinabona amagambo nkoresha ngaragaza ibyishimo mfite. Njye n’umugabo wanjye twishimiye guhabwa umugisha w’abana batanu icyarimwe.”
Uyu mugore yagaragaje ko yamaze imyaka 12 yaratewe agahinda gakabije no kubura umwana.
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Hiwot Fana, Bedriya Adem byabyariyemo, Dr. Mohammed Nur Abdulahi, yavuze ko abana na nyina bacyitabwaho mu bitaro.
Yabwiye BBC ko umwana wavutse afite hejuru y’ikilo kimwe aba afite amahirwe benshi yo kubaho no gukurana ubuzima bwiza.
Uyu muganga kandi yavuze ko Bedriya yatwise aba bana mu buryo busanzwe ndetse ntabwo yafashijwe n’ikoranabuhanga ryo guhuriza intanga muri laboratwari rizwi nka IVF.
Amahirwe yo gutwita abana batanu ni make cyane kuko bibaho ku muntu umwe muri miliyoni 55 babyaye.
Mohammed ati “Yitaweho mu buryo buhoraho ubwo yari atwite ndetse yabwiwe ko atwite abarenze umwe. Yahawe ubuvuzi bwose busabwa ndetse buboneye muri ibyo bihe.”
Bedriya yavuze ko bwa mbere yari yabwiwe ko atwite abana bane yatunguwe abonye uwa gatanu.
Ati “Nasabye umwana umwe none Imana impaye batanu. Namaze imyaka 12 ntabyara mbabaye, nihisha, nsaba Imana ubudasiba none iranyumvise.”
Uyu mugore ubeshejweho n’ubuhinzi yavuze ko Imana yamuhaye abana, izanamufasha kubashakira imibereho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!